mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi yapfushye umubyeyi
Mugiraneza Jean Baptiste wamenyekanye nka Migi mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’ no mu makipe atandukanye, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha nyina umubyara.
Inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Migi witabye Imana azize uburwayi yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo.
Migi asanzwe ari umuvandimwe wa Régis Mbonyingabo wa Kiyovu Sports, gusa na we yanyuze muri iyi kipe yo ku Mumena mbere yo kuyivamo yerekeza muri APR FC.
Kiyovu Sports ibinyujije kuri Twitter yayo yihanganishije aba bakinnyi iti: "Umuryango wa Kiyovu Sports Ubabajwe kandi wihanganishije umuryango wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Mbonyingabo Regis Ku bwo kubura umubyeyi wabo. Imaba imwakire mu bayo, inakomeze abo azise. RIP Mama Migi."
Mugiraneza Jean Baptiste kuri ubu akina mu ikipe ya KMC yo mu gihugu cya Tanzania.
Hano mu Rwanda uretse gukina mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’ aheruka gusezeramo, yanakiniye amakipe arimo La Jeunesse, Kiyovu Sports na APR FC yamenyekanyemo cyane.
Migi kandi yanakiniye amakipe atandukanye yo hanze y’igihugu arimo Azam FC yo muri Tanzania cyo kimwe na Gor Mahia yo muri Kenya.