Ntibisanzwe: Sosiyete ikomeye igiye guha akazi abantu bashobora kuryama igihe kinini kurusha abandi ibahembe akayabo

Ntibisanzwe: Sosiyete ikomeye igiye guha akazi abantu bashobora kuryama igihe kinini kurusha abandi ibahembe akayabo

Nov 02,2021

Biratangaje kuba umuntu yahabwa akazi ko kuryama gusa, Kompanyi ya Crafted Beds yo muri Ghana iri mu zikomeye ikora ibijyanye na matera, iyiye gutanga akazi ku bantu bazajya baryama kuri matera zabo aho ku kwezi izajya yishyura umuntu ibihumbi 17 by'ama Cedi, akoreshwa muri kiriya gihugu ni ukuvuga 2,834,767Frw.

. Akazi ko kuryamira

. Abantu baryamira bashyizwe igorora - Bagiye guhabwa akazi

Ubusanzwe kuryama no kuryamiira mu minsi isanzwe bamwe babifata nk'ubunebwe, gusa iyi kompanyi yatekereje kuri abo bantu birirwa baryamye ngo babyungukiremo babe abakozi bazi kuryama. Crafted Beds, ivuga ko yakoze ibi mu kureba ko matera bakora umuntu yakwirirwa ayiryamyeho akarara ayiryamyeho, ukwezi kugashira n'imyaka igataha ntigire ikibazo, ibyo bizafasha iyi kompanyi kureba amavugurura yakora mu bukomezi bwazo.

 

Aka kazi karashyushye kandi benshi baragashaka nk'uko Pulse ibitangaza, kuko aya mafaranga ni mesnhi cyane akorera umugabo agasiba undi. Mu kuryama, umuntu najya arambirwa nta bitotsi afite agomba gukora n'ibindi bintu umuntu akora aryamye harimo nko kureba Televiziyo Filme, imikino n'ibindi ariko aryamye kuri iyo matera atayivaho mu gihe cy'ukwezi kose ubundi nawe umushahara ukamugeraho.