Mu mafoto ihere ijisho ikimero n'uburanga bya Miss Urujeni wifashishijwe mu ndirimbo Tiku Tiku ya Buravan

Mu mafoto ihere ijisho ikimero n'uburanga bya Miss Urujeni wifashishijwe mu ndirimbo Tiku Tiku ya Buravan

Nov 02,2021

Umuhanzi Yvan Buravan yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Tiku Tiku’ yifashishijemo Houssina Urugeni Sinderibuye, umunyarwandakazi uri mu mubakobwa 8 bari guhatanira ikamba rya Miss Africa France 2021, irushanwa ritora umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu Banyafurika batuye mu Bufaransa

. Miss Urujeni wagaragaye mu ndirimbo ya Yvan Buravan

. Indirimbo Tiku Tiku ya Yvan Buravan yagiye hanze

. Amafoto ya Miss Urujeni

Mu minsi ishize ubwo uyu mukobwa usanzwe atuye mu Bufaransa yari mu Rwanda mu biruhuko no gusura umuryango we ari bwo Yvan Buravan yamwegereye amusaba ko yagaragara mu mashusho y’indirimbo ye.

 

Nyuma yo kwemeranya ku byo buri ruhande ruri butange, Yvan Buravan yifashishije Urugeni mu mashusho y’indirimbo ye ‘Tiku Tiku’ yamaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100 ku rubuga rwa YouTube, mu gihe k’iminsi 2 yonyine imaze igiye hanze .

 

Urugeni ari mu bakobwa umunani bari guhatanira ikamba rya Miss Africa France 2021, irushanwa ngarukamwaka ritora umukobwa uhiga abandi uburanga mu Banyafurika batuye mu Bufaransa.

 

 

Muri iri rushanwa, Urugeni uhagarariye u Rwanda ahataniye ikamba n’abakobwa bakomoka muri; Mali, Tchad, Côte d’Ivoire, Guinée-Bissau, Cameroun, Cap Vert na Nigeria.

Uyu mukobwa w’imyaka 20, yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu 2000.