Umusore W'imyaka 24 Arashinjwa Kwica Se Ndetse Yigamba Ko Na Mukase Iyo Ahamusanga Aba Yarabarangirije Rimwe

Umusore W'imyaka 24 Arashinjwa Kwica Se Ndetse Yigamba Ko Na Mukase Iyo Ahamusanga Aba Yarabarangirije Rimwe

Nov 04,2021

Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Ugushyingo 2021 rwahaye ishingiro icyifuzo cy’Ubushinjacyaha maze rutegeka ko umusore w’imyaka 24 ukekwaho kwica ise akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 muri gereza.

Icyaha uregwa ashinjwa cyakozwe ku itariki ya 14 Ukwakira 2021 ahagana saa moya z’ijoro bikaba byarabereye mu karere ka Rusizi, umurenge wa Rwimbogo, Akagari ka Mushaka, Umudugudu wa Gakombe, akaba yaramukurikiye ubwo yari agiye mu bwiherero amukubita igiti mu mutwe aramwica.

Avugwaho kuba nyuma yo gukora icyaha yarigambye avuga ko iyo abona na mukase aba yabirangirije rimwe, akaba yarakijijwe n’uko yikingiranye mu nzu.

Ubushinjayaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko uregwa yishe se bitewe n’amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo.

Se ngo yari yaramubwiye ko nta munani azamuha kubera ko ngo yari yaramubyaranye n’undi mugore akamuzana kumurerera mu rugo.

Icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake uregwa akurikiranweho, giteganywa kandi kihanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kiramutse kimuhamye akaba yahanishwa igifungo cya burundu.

Tags: