Byinshi kuri vitamin E ifasha mu ikorwa ry'intanga, amaraso, kurinda kubara mu gihe cy'imihango...

Byinshi kuri vitamin E ifasha mu ikorwa ry'intanga, amaraso, kurinda kubara mu gihe cy'imihango...

Nov 04,2021

Vitamini E ni imwe muri vitamini zidakunze kuboneka henshi ikanaba muri vitamini zidasohoka mu nkari bivuze ko gufata inyongera zayo nyinshi atari byiza.

. Akamaro ka Vitamini E mu mubiri w'umuntu

. Ibyo kurya wasangamo Vitamini E

 

Iyi vitamini ikaba igira uruhare runini mu mikorere y’imisemburo ku gitsinagore ndetse no ku bagabo ibagirira akamaro kanyuranye nkuko tugiye kubibona

 

1. Akamaro ka vitamini E ku mubiri

- Iyi vitamini igira uruhare mu gusohora imyanda imeze nk’uburozi mu mubiri.

- Ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura mu maraso

- Ifasha mu ikorwa ry’intanga ku bitsina byombi

- Irinda kuribwa uri mu mihango

- Ifasha kurwanya indwara z’imitsi n’indwara yo gususumira

- Irinda indwara zifata amaso cyane cyane ku bantu bashaje

- Ni ingenzi ku ruhu kuko ituma runoga ntirunagire iminkanyari. Niyo mpamvu usanga yongerwa mu mavuta yo kwisiga

- Ituma imvubura ya hypophyse ikora neza ndetse inafasha imvubura ya thyroid

- Ifasha mu iyubakwa ry’agace gatwikira uturemangingo fatizo

- Ifasha ubwonko gukora neza

 

2. Aho wasanga vitamini E

Iyi vitamini iboneka mu byo turya binyuranye gusa hari n’ibyo bayongeramo nk’amavuta yo kurya n’ibindi biribwa bitunganyirizwa mu nganda

Iboneka cyane mu mavuta y’umwimerere (ubunyobwa n’ibihwagari), imboga rwatsi, ibinyampeke nk’umuceri n’ibigori, avoka, inkeri, concombre, amavuta y’inka, ubunyobwa n’amagi 

Bimwe mu byo kurya tuyisangamo

 

Zirikana

Niba uyifata nk’inyongera ni byiza gukurikiza igipimo wahawe

 

Iyo igabanutse bitera ibibazo birimo kugira uruhu ruhorana umwera, indwara yo kubura amaraso, ibibazo byo mu mutwe ndetse n’umunaniro udasanzwe.

Bikosorwa no guhabwa inyongera zirimo vitamini E.

Iyo utayibona mu byo kurya uyifata nk’inyongera, gusa ntuzarenze igipimo