Ntibisanzwe: Hillary Yahawe imyanya y'akazi 21 yose nyuma y'amasaha 3 gusa ashyize hanze ifoto yerekana ko yarangije Kaminuza - AMAFOTO

Ntibisanzwe: Hillary Yahawe imyanya y'akazi 21 yose nyuma y'amasaha 3 gusa ashyize hanze ifoto yerekana ko yarangije Kaminuza - AMAFOTO

Nov 04,2021

Muri ibi bihe kubona akazi ni ukubifatanya n'amasengesho akomeye, mu gihe hari abarangiza Kaminuza bagahita binjira mu myanya y'akazi gakomeye kandi bataratsindaga neza mu ishuri. Umukobwa w'uburanga witwa Hillary Nzilani yerekanye ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga ko arangije kwiga ahita yakira ubusabe bumuha akazi bugera 21.

 

Hillary Nzilani, umukobwa ubayeho mu buzima busanzwe, mu minsi ishize ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye meza yambaye ikanzu yerekana ko asoje amashuri ya kaminuza, amakuru atandukanye avuga ko benshi bahise bamushidukira bamuha akazi aho nawe avuga ko yabonye abamuhamagara bagera kuri 21 bamuha akazi keza.

 

Hillary Nzilani yari amaze imyaka 5 ari umunyeshuri muri kaminuza ikomeye ya Nairobi. Mu kwiga kwe, uyu mukobwa yiga yabonaga ibigo bimuhamagarira kwimenyereza umwuga ariko ahanini bakabikora kubera uburanga bwe nk'uko ibinyamakuru birimo nggossips bibitangaza.

Hillary Nzilani, urangije amasomo ya Kaminuza mu by'ubukungu n’ibarurishamibare, avuga ko yabonye akazi karenga 21 akimara gushyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga. Gusa avuga ko agishyira amafoto ye hanze, abahise bamubwira ngo ajye gutangira akazi ari abantu bamuzi, bene wabo n'abandi.

 

Aganira na Flame TV, yagize ati "Ubwa mbere natekereje ko ibyifuzo byabo ari ukunshuka kuko ibyinshi byaturutse kuri bene wacu n'abaturanyi banyishimiraga nubwo twari tumaze imyaka na kaka tutavugana. Nyuma haje kuza n'indi myanya ikomeye impamagara mu bigo bikomeye ndetse no mu bucuruzi buciriritse".