Wari uzi ko wakwigarurira umutima w'umukobwa ukunda nta jambo na rimwe uvuze? Dore uko wabyitwaramo
Uko watereta umukobwa utavuze
Uko wateretesha amaso gusa ukemererwa urukundo
Uko wabigenza ukemererwa urukundo
Kugeza ubu buri musore wese azi neza ko kwigarurira burundu umutima w’umukobwa akunda bishobora kumusaba ubumenyi runaka!, Uyu munsi ntitugiye kuvuga ku byo kumusaba aka “Number” ubwa ya ndirimbo ahubwo tugiye kwibanda ku buryo ushobora kwigaragarizamo uwo wakunze agatwarwa n’agatotsi k’urukundo kuva ku munsi wa mbere mubonana, hanyuma kubimubwira bikazaba nko korosora uwibyukiraga umugani w’umunyarwanda.
Niba turi kumwe birashoboka ko utarabona uw’inzozi zawe?!, Ntacyo bitwaye, uyu mwanya ugiye gufata uvoma ubu bumenyi bworoheje gushyira mu bikorwa ugomba kukubera imbarutso yo kwegera umwe uhora wibaza uko wakwegera bikagushobera.
1. Mwenyura
Wari waganiraho n’uwo ukunda ngo witegereze uburyo iyo ugize icyo uvuga akamwenyamwenyamo biba byiza?!, Nawe gerageza uburyo bwose umwenyuramo gacye igihe muganira bituma akubona nk’umuntu wita ku magambo ye n’ibyiyumviro bye bikaba akarusho k’uko akubona nk’umuntu urangwa n’ubwuzu, akanyamuneza mbese akagufata nk’umunyamahoro.
Nuko rero buri gihe ugendana n’uwo uri kureshya, ibuka gukora iki…mwenyura, Siwowe wenyine ukeneye kumubona muri ubwo buryo gusa.
IZINDI WASOMA:
. Ihutire kwisuzumisha virus itera SIDA niba ubonye kimwe muri ibi bimenyetso
. Watermelon urubuto rufasha mu kurinda uburemba rukanongera ububobere
2. Hagarara wemye
Mu gihe ugiye kuganira nawe hagarara wemye niba municaye wicare wemye wumve ko utuje, ibi bizaguha akanyamugabo ndetse bigufashe gutekereza neza kuri buri jambo umubwira bityo abashe kukwakira nk’umuntu wemye koko kandi udahuzagurika.
3. Teretesha “AMASO”
Niba warakinnye ibyabana umukino wo kudahumbya ushobora kuba uwuzi cyangwa uwibutse!
Mu gihe rero uganira n’uwo mwari wihebeye, gerageza buryo ki muhuza amaso igihe umuganiriza kugirango akubonemo akanyabugabo ndetse nawe bigufashe kumenya icyo atekereza kubyo uvuga umunota ku wundi.