Dore ibimenyetso simusiga byakwereka ko umukobwa yakwihebeye kandi agukunda by'ukuri

Dore ibimenyetso simusiga byakwereka ko umukobwa yakwihebeye kandi agukunda by'ukuri

Nov 06,2021

Ni byinshi umusore yagenderaho akavumbura ko inkumi runaka imukunda kandi yifuza ko babana, kuko nabo bakunda kandi bakerekana amarangamutima.

 

. Ibimenyetso byakwereka ko ukobwa yagukunze

. Ibimenyetso abakobwa bakoresha beraka umusore ko bamukunze

 

Muri byo, twahisemo kugaruka ku byakorohera buri wese. Uti ese ibyo ni ibihe? Muri iyi nkuru iwacumarket.xyz iragaruka ku bibazo 5 umukobwa yakubaza ukamenya ko agukunda, kandi agukenye mu buzima bwe mbese yifuza ko wamubera umugabo.

 

N'ubwo abakobwa badatinyuka ngo babivuge barakunda! Nakubaza ibi bibazo uzamenye ko yakwihebeye:

 

1. Umukobwa uzakubaza kenshi ku muryango wawe, uko bameze, akakubaza niba byashoboka guhura nabo mbese ukabona ari kubigiraho inshuti rimwe na rimwe, akakubaza amakuru y’abo yabashije guhura nabo akubwira ko abakumbuye cyangwa se wenda akanabasura, uzamenye ko agukunda. Icyo gihe uzabona kenshi akubaza n'amakuru y'inshuti zawe ndetse anazigaragarize urukundo, azereke ko akwiyumvamo bamwe mubo mu muryango yisanzuraho atinyuke ababwire ko agukunda.

 

2. Umukobwa uzakubaza kenshi ko uri mu rukundo cyangwa se nta mukunzi ufite, kandi abizi ko wenda wamubwiye ko nta mukunzi ufite aba agukunda, yifuza kumenya uko amahirwe ye angana. Hari ubwo abikubaza ari gukina, ariko buriya aba akomeje.

 

3. Inkumi izakubaza niba warongora umukobwa umeze nkawe, ni uko buriya aba ashaka kumenya amahirwe afite mu buzima bwawe. Akenshi umukobwa atangira kukwiyumvamo nyuma yo kukugiraho amakuru, yaba mabi cyangwa se meza. Nakubaza ati "Ese ko ukunda ibi kandi njyewe bikaba bimeze gutya ubwo wankunda? Byanga bikunda aba agukunda yifuza kumenya amahirwe ye uko angana.

 

Abakobwa kwerekana urukundo akenshi bifashisha ibimenyetso biherekejwe n'amarangamutima ndetse n'ibibazo

 

4. Na none umukobwa uzakubaza kenshi uko wiriwe, uko akazi kagenze, mbese buri gihe akifuza kumenya umunsi wawe, burya aba agukunda akabigaragaza mu marenga!

 

5. Inkumi igukunda na none izakubaza kenshi niba uyiyumvamo, biherekezwe n'ibimenyetso byinshi bikwereka ko wayitwaye uruhu n'uruhande. 

 

Ntagushidikanya inkumi izakubaza ibibazo nk'ibi kenshi, uzamenye ko yakwihebeye nushima uzahite utangira kuyiba hafi maze urukundo rwogere.

 

SRC:https://ng.opera.news, adomonline.com, naturenex.net