Kwizera Olivier yahawe akayabo yemera gusubira muri Rayon Sports

Kwizera Olivier yahawe akayabo yemera gusubira muri Rayon Sports

Nov 06,2021

Umwe mu banyezamu ba mbere mu Rwanda,Kwizera Olivier, umaze igihe yaranze gutangira akazi muri Rayon Sports, yamaze kwemera kugaruka muri iyi kipe nyuma yo guhabwa miliyoni enye z’Amanyarwanda.

 

Uyu muzamu yagombaga guhabwa miliyoni 8 z’Amanyarwanda, gusa ikipe ya Rayon Sports yamwishyuyemo kimwe cya kabiri andi izayamuha mu mpera z’Ugushyingo 2021.

 

Mu gihe byarenga uku kwezi k’Ugushyingo Kwizera Olivier atari yahabwa izindi miliyoni enye zisigaye, yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azahita ahagarika akazi.

 

Amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Sam Karenzi mu kiganiro cy’Urukiko rw’ubujurire ,yatangaje ko Kwizera Olivier yameyereye Rayon Sport kugaruka mu myitozo nyuma yo kwoshyurwa kimwe cya Kabiri cy’amafaranga yayisabye.

 

Mu gihe byarenga uku kwezi k’Ugushyingo Kwizera Olivier atari yahabwa izindi miliyoni enye zisigaye, yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azahita ahagarika akazi.

 

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

 

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwagamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

 

Tariki 4 Kamena 2021, Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi, nyuma yo gufungurwa ku itariki ya 22 Nyakanga yasezeye umupira w’amaguru, tariki 12 Kanama yisubiyeho agaruka muri ruhago ahita ahamagarwa mu y’Igihugu aza kuyirukanwamo tariki 20 Kanama 2021.