Ibyo Kaddafi Pro na Dj Brianne bakoreye mu gitaramo cya Bruce Melody biratangaje - VIDEO

Ibyo Kaddafi Pro na Dj Brianne bakoreye mu gitaramo cya Bruce Melody biratangaje - VIDEO

Nov 07,2021

Umuhanzi Bruce Melodie yanditse amateka atazibagirana mu muziki nyarwanda mu gitaramo gikomeye yakoze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu ruhando rwa muzika nyarwanda .

 

. Kaddafi Pro na Dj Brianne bari bahuje urugwiro

Kaddafi Pro na Dj Brianne babyinnye karahava mu gitaramo cya Bruce Melody

. Udushya twaranze igitaramo cya Bruce Melody

. Ibyamamare byitabiriye igitaramo cya Bruce Melody

 

Iki gitaramo cy'amateka cyiswe '10 Years of Bruce Melodie' cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06-11-2021, muri Kigali Arena.

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi harimo abanyamakuru, abahanzi, abafana ndetse n'abandi bakunda umuziki nyarwanda bari bafite inyota yo kubona abahanzi bakunda ku rubyiniro nyuma y'igihe kinini ibitaramo byarafunzwe kubera icyorezo cya Covid 19 .

Iki gitaramo cyaririmbyemo n'Itorero Inganzo Ngari, Papa Cyangwe, Alyn Sano, Bull Dogg, Mike Kayihura, Riderman, Niyo Bosco na Christopher.

Umu DJ kazi ukunzwe hano mu Rwanda, DJ Brianne ari mubitabiriye iki gitaramo, ndetse akaba yari yirekuye cyane ari kubyina hamwe n'umufotozi umenyerewe witwa Kaddafi Pro. Amashusho yagaragaye bari kubyina bizihiwe kurwego rwo hejuru.

 

Reba Video Hano:

https://www.instagram.com/tv/CV81x7aK10D/?utm_source=ig_web_copy_link