Perezida Kagame yasabye umuhungu wa Gen. Fred Gisa Rwigema gutaha mu Rwanda cyangwa akajya arusura
Perezida Kagame yitabiriye ubukwe bw’umukobwa w’intwari y’igihugu Fred Gisa Rwigema witwa Teta Gisa,washakanye na Marvin Manzi, umuhungu wa Louis B. Kamanzi nyiri Radio Flash mu bukwe bwabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 06 Ugushyingo 2021.
. Perezida Kagame Yatashye Ubukwe Bwa Teta Gisa
. Umuhungu Wa Gen. Rwigema Ntiyitabiriye Ubukwe Bwa Mushiki We
. Perezida Kagame yasabye Eric Gisa Rwigema kutita ku magambo y'abaturanyi
Muri ubu bukwe, Perezida Kagame yasabye Eric Gisa Rwigema (Junior), umuhungu wa Gen Major Fred Gisa Rwigema wagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, kugaruka mu gihugu akima amatwi amagambo y’abaturanyi rimwe na rimwe anateranya imiryango.
Videwo y’iminota 28 yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ahagana mu ma saa yine z’ijoro ariko kubera ko ubu bukwe bwitabiriwe na Perezida Kagame, amafoto yabwo ntarashyirwa hanze gusa hasohotse ay’inshuti z’umuryango.
Muri iyo videwo, Perezida Kagame, wari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, yavuze ku mibanire y’imiryango, politiki y’igihugu n’iyo mu karere, ndetse agenera impano ye yihariye abashyingiranywe nyuma yo kuvugana nabo.
Perezida Kagame yakoresheje ijambo “igihugu cy’abaturanyi” n ’abayobozi b’icyo gihugu cy’abaturanyi” ubwo yasabaga umuhungu wa Rwigema gutaha akima amatwi abamuteranya n’u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko umuhungu wa Rwigema, Eric Gisa Junior, umaze imyaka myinshi aba muri Amerika, atatashye ubu bukwe. Eric yanze kuza mu Rwanda.
Ati: ’Narebye hirya no hino ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa.Yagombaga kuba hano. Ndagusaba Teta, Jeanette na nyogokuru kumugezaho ubutumwa bwanjye ko igihugu se, njyewe n’abandi barwaniye ari mu rugo iwabo. Ntagomba gushaka ubuhungiro hanze. Ntabwo ari byiza. ”
Kagame yakomeje agira ati: ’Ibirenze kuri ibyo, ntagomba kuza no guhagarara mu gihugu cy’abaturanyi. Agomba kuba mu Rwanda, wenda akajya ahantu hose ashaka kandi akagaruka, ariko ntabe burundu mu buhungiro. ’
Kagame yavuze ko abaturanyi bagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo bateranye umuryango we n’uw’inshuti ye yo mu bwana Rwigema.
Ati ’Bivanze igihe kinini mu bibazo by’igihugu cyacu. Abaturanyi bacu bagiye bayobya Abanyarwanda bamwe ko bazabashyigikira gufata ubutegetsi… ’, Perezida.
Kagame yavuze ko Abagande bagiye bakoresha izina rya Rwigyema kugira ngo bagerageze kumutesha agaciro, ariko ko bitigeze bimuhangayikisha.
Kagame yagize ati: ’’ Nahisemo intambara zanjye nitonze kandi mfite benshi muri bo."
Yavuze ko abo baturanyi basize icyasha izina rye na Rwigema, kirimo gusebanya no gutukana (“… .gusebanya, gucyurirana, gutukana…”)
Kagame yihanangirije ko ibyo abo baturanyi bikekwa ko ari Uganda bakora byose, bagomba kumenya ko bitazigera bigena iherezo ry’u Rwanda. Ati: "Ntibishoboka."
Yakomeje ati: “Ntabwo bigeze barema abo turi bo uyu munsi. Imana yonyine niyo ishobora kubivuga. Ntabwo bigeze bagira uruhare mu ntambara yo kwibohora. Ku batabizi, muranyumva. Niba hari ushaka amakuru menshi azanshake kugira ngo muhe ibisobanuro birambuye. ”’
Aba bana bombi Fred Rwigema yababyaranye na Janet Rwigema bashakanye tariki 20 Kamena 1987.
Ni ubukwe bwitabiriwe n’imiryango ndetse n’inshuti za Fred Rwigema zirimo na Perezida Paul Kagame bakuranye ndetse bagafatanya no mu rugamba rwo kubohora Uganda mbere yo kwerekeza amaso ku gukiza u Rwanda ingoma y’igitugu ya Habyarimana Juvenal.