Lionel Messi arimo kugurisha inzu ye y'akataraboneka iri i Miami - AMAFOTO

Lionel Messi arimo kugurisha inzu ye y'akataraboneka iri i Miami - AMAFOTO

Nov 08,2021

Rutahizamu Lionel Messi wa PSG. yashyize ku isoko inzu ye nziza cyane ashakamo miliyoni 5 zamapawundi.

. Inzu Ya Messi Iri I Miami

. Messi Aragurisha Inzu Ye

Uyu mukinnyi w’icyamamare ukomoka muri Argentine, 34, amaze igihe avuze ko yifuza kuzakina muri Amerika, ndetse ngo ashobora kwerekeza muri MLS narangiza imyaka ibiri yasinye muri Paris Saint-Germain.

 

IZINDI NKURU ZA MESSI WASOMA:

. Ibyo Wamenya Ku Ndege Bwite Ya Messi Ifite Ubwogero(Douches) 2 N'igikoni - AMAFOTO

. Dore ibintu 5 bitangaje Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahuriyeho n'ubwo abantu babafata nk'abakinnyi bahanganye

. Lionel Messi usa n'uwananiwe kwinjira mu mukino wa PSG yarebye ikijisho umutoza we ubwo yamusimbuzaga ndete yanga kumusuhuza - AMAFOTO

. Lionel Messi yakorewe igikorwa cyafashwe na benshi nko kumusuzugura bikabije

 

Messi yaguze iyi nzu y’amagorofa icyenda iherereye I Florida muri Mata uyu mwaka - ariko yamaze kuyishyira ku isoko

Uyu mutungo udasanzwe uri kuri Sunny Isles Beach ufite ibyiza nyaburanga - kuko uri ku bilometero icumi uvuye Miami Beach.

 

Iyi nzu ifite ibyumba bine byo kuryamo, ubwiherero bune,,amacupa ya divayi 1.000 n’iibindi byihariye birimo pisine nini kandi yubatse bidasanzwe.

Harimo kandi icyumba cy’imyitozo ngororamubiri, studio yoga, inzu yo gukiniramo y’abana hamwe n’akabari ka champagne.