Reba ibintu Lionel Messi n'umugore we bakoreye kuri Tour Eiffel bari basohokeyeho - AMAFOTO

Reba ibintu Lionel Messi n'umugore we bakoreye kuri Tour Eiffel bari basohokeyeho - AMAFOTO

Nov 08,2021

Rutahizamu wa PSG,Lionel Messi yasohokanye umugore Antonella Roccuzzo imbere y’umunara wa Eiffel ubwo aba bashakanye bishimiraga umugoroba w’urukundo i Paris.

. Lionel Messi N'umugore We

. Messi Yasohokanye Umugore We Kuri Tour Eiffel

. Messi Yasomeye Umugore We Kuri  Tour Eiffel

 

Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentina utari gukina kubera imvune yari yambaye ikote rirerire mu gihe umufasha we nawe yari yarimbye cyane.

 

Madamu Antonela yari yahuje n’umugabo we,kuko yari yambaye umukara n’inkweto ndende muri uyu mugoroba w’urukundo bakoreye muri hoteri nziza ya Shangri-La.

 

Madamu Messi yasangije amashusho yabo kuri konte ye ya Instagram hamwe na videwo yerekana bari gufata amafunguro

 

IZINDI NKURU ZA MESSI WASOMA:

. Ibyo Wamenya Ku Ndege Bwite Ya Messi Ifite Ubwogero(Douches) 2 N'igikoni - AMAFOTO

. Dore ibintu 5 bitangaje Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahuriyeho n'ubwo abantu babafata nk'abakinnyi bahanganye

. Lionel Messi usa n'uwananiwe kwinjira mu mukino wa PSG yarebye ikijisho umutoza we ubwo yamusimbuzaga ndete yanga kumusuhuza - AMAFOTO

. Lionel Messi yakorewe igikorwa cyafashwe na benshi nko kumusuzugura bikabije

 

Aba bashakanye bari kugerageza kumenya aho batuye nyuma yo kwimuka bakava muri Barcelona bari bamazemo imyaka 22.

 

Messi yaravuzwe cyane ubwo yajyaga muri Paris Saint-Germain nyuma yuko ikipe ya Barca yahozemo idashoboye kumusinyisha kubera ubukene.

Uyu mukinyi w’imyaka 34 yinjiye mu ishuri rikomeye rya ruhago rya La Masia kuva mu 2000 aza guhinduka umukinnyi w’igitangaza.

 

Ariko ihungabana ry’ubukungu I Nou Camp ryatumye iyi kipe idashobora guha uwatwaye Ballon d’or inshuro esheshatu amasezerano mashya - nubwo yashakaga kuhaguma.