Udushya utamenye twaraze igitaramo cya Bruce Melodie kitabiriwe cyane urebe n'amanota yihaye kirangiye[AMAFOTO]

Udushya utamenye twaraze igitaramo cya Bruce Melodie kitabiriwe cyane urebe n'amanota yihaye kirangiye[AMAFOTO]

Nov 08,2021

Niba waracitswe kureba imbonankubone igitaramo “10 Years Of Bruce Melodie” cya Bruce Melodie cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki Iwacumarket.xyz igiye kukunyuriramo muri make iby'ingenzi n'udushya byaranze iki gitaramo.

 

. Uko igitaramo cya Bruce Melody cyagenze

. Ibyamamare byitabiriye igitaramo cya Bruce Melody

. Bruce Melody yihaye 90% nyuma y'uko igiteramo cye kigenze neza

. Ama-G yibagiwe imirongo y'indirimo ye

 

Bruce Melodie yakoze igitaramo cy’amateka yatumiyemo abahanzi bagenzi bakomeye, bamufashaga kwizihizaga imyaka 10 amaze akora umuziki mu ijoro ryo ku wa 6Ugushyingo 2021. Ni igitaramo cyarimo abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abakobwa b’ikimero n’abandi bakunda kwizihirwa no kuryoshya mu birori.

 

Iki gitaramo kandi yagikoze ashyigikiwe n’abahanzi yahisemo barimo umuraperi Riderman, Christopher Muneza, Alyn Sano [umukobwa rukumbi waririmbye muri iki gitaramo], Itorero Inganzo Ngari, Niyo Bosco, Mike Kayihura na Papa Cyangwe. Buri muhanzi yaririmbaga indirimbo eshatu.

Dore udushya benshi batamenye twaranze iki gitaramo:

 

1. Symphony Band yari yambaye imyambaro imeze nk’iyo muri Squid Game

 

Symphony Band yakoze agashya, yaserutse mu mwambaro umeze nk’uwo muri Filime ya “Squid Game”. Iri tsinda ryaserutse ryambaye umwambaro w’umutuku umeze nk’uwambawe n’abarinzi b’abakina muri iyi filime ndetse na mask.

Squid Game ni filimi iri guca ibintu kuri Netflix.

 

2. Amag the Black yibagiwe imirongo y’indirimbo ye

 

 

Umuhanzi Ama-G The Black [Amani Hakizimana] yaririmbye indirimbo yahuriyemo na Melodie yitwa ‘ Twarayarangije’ agezemo hagati asa nk’uwibagiwe imirongo igize iyi ndirimbo.

 

Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru nyuma yo kuva ku rubyiniro yavuze ko atibagiwe indirimbo ahubwo ari ibyishimo byinshi yari afite.

 

3. Ba Nyampinga b’u Rwanda batandukanye bari bizihiwe n’iki gitaramo ku buryo budasanzwe !

 

Mu bari bitabiriye iki gitaramo hari hinganjemo ba nyampinga b’u Rwanda batandukanye , Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2021 ni umwe bari bari muri iki gitaramo. Uyu mukobwa kuva igitaramo gitangira kugeza kirangiye yari ari kubyina ubona yizihiwe

 

 

4. Yashimye abamushyigikiye, yunamira Jay Polly abo atavuze abinyuza mu ndirimbo ‘Bado’

 

Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yisanzuye! Yaririmbye urutonde rw’indirimbo zitabarika yasohoye mu gihe cy’imyaka 10 ishize ari mu muziki, ku buryo avuga ko ashingiye ku kuntu iki gitaramo cyagenze yihaye amanota 90%.

 

10% risigaye hari ibitagenze neza birimo nk’ibyuma byagiye bizima mu minota ya mbere n’ibindi.

 

5. Ubwiyunge bwa Ama G The Black na Bruce Melodie bwari bukenewe

 

Niba ukunda kureba ibiganiro bitambuka kuri shene za Youtube mu bihe bitandukanye, ndahamya ko hari umunsi wabonye ikiganiro gifite umutwe ugira uti ‘Noneho Bruce Melodie niyumva ibyo Ama G yamuvuzeho ariyahura”.

 

Cyangwa ngo “Ama G yandangaje Bruce Melodie” ubanza warabonye n’ivuga gutya “Bruce Melodie asubije Ama G nta miyaga ashyizemo.”

 

Guterana amagambo kw’aba bombi kwari kumaze kurambirana mu matwi ya benshi. Buri umwe yajyaga avuga kuri mugenzi we, akagaragaza ko ababaye.

 

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu, Bruce Melodie yanze ko imyaka 10 ishize ari mu muziki irangira afitanye inzigo na Ama G The Black amutumira ku rubyiniro.

 

Uyu muhanzi yavuze ko mu bantu ba hafi bamufashije mu muziki harimo na Ama G The Black yakoreye igihe kinini. Ndetse bakoranye indirimbo yakunzwe bise ‘Twarayarangije’.

 

Iyi ndirimbo bayiririmbanye. Ama G The Black yavuze ko yishimiye kongera guhurira ku rubyiniro na Bruce Melodie bakuranye, avuga ko imyaka 10 ari ‘myinshi’.

 

6. Rocky yaserukanye n’umuzungu

 

Rocky Kirabiranya umaze kwamamara mu gusobanura Filime, yaratunguranye azana n’umuzungu muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abanya-Kigali ku bwinshi.

Uyu musore mu minsi yashize yaratunguranye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yakoze ubukwe nyamara byari indirimbo yari ari gutegura.

 

Ntabwo byigeze bimenyekana niba uyu bari kumwe yaba ari umukunzi we.

 

7. Bruce Melodie yaririmbye indirimbo zirenga 30

 

Uyu muhanzi yagiye ku rubyiniro inshuro eshatu. Muri izi nshuro buri imwe yazaga yambaye imyambaro itandukanye n’iyo yari yambaye mbere y’uko avaho.

 

Uretse ibyo, muri iki gitaramo cye yaririmbye indirimbo zirenga 30. Izi ndirimbo zose hari izo yaririmbagaho uduce duto naho izindi akaziririmba uko zakabaye.