Reba ikintu cyatumye Zinedine Zidana yanga gutoza manchester United

Reba ikintu cyatumye Zinedine Zidana yanga gutoza manchester United

Nov 08,2021

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru avuga ko Zinedine Zidane adashobora kwerekeza muri Manchester United bivugwa ko imwifuza ngo asimbure Ole Gunnar Solskjaer uri gutsindwa umusubirizo.

 

Zidane w’imyaka 49 nta kazi afite nyuma yo kuva muri Real Madrid,gusa ikinyamakuru cyo muri Espagne AS cyavuze ko Zidane atifuza gutoza United.

 

Kivuga ko uwahoze ari umutoza wa Real Madrid ashaka gutegereza akazi k’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

 

Raporo yabo yongeraho kandi ko aramutse agarutse mu kazi k’amakipe yajya mu ikipe ifite umushinga usobanutse wo gutsinda.

 

Kuwa Gatandatu, Man United yatsinzwe ku ncuro ya kabiri irushwa cyane mu rugo, itsindwa na Manchester City ibitego 2-0.

 

Ibi byabaye icyumweru kimwe nyuma y’aho Red Devils itsinzwe na Liverpool ibitego 5-0 byari byatumye havugwa ko Antonio Conte yahawe akazi.

 

Amakuru aravuga ko Zidane atabona United nk’ikipe ifite gahunda ifatika yo gutwara ibikombe ariyo mpamvu atigeze yemera kuyerekezamo.