U Rwanda rwatangiye imishyikirano n'urubuga rwa Youtube igamije kureba uko zimwe muri shene zafungwa
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’ikigo cya YouTube bishobora gutuma zimwe muri shene zifungwa.
. Zimwe muri Shene za Youtube zishobora gufungwa
. Leta y' U Rwanda irimo kuganira na Youtube
Mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, Dr Murangira yatangaje ko izi shene ari izifashishwa mu guhakana no gupfobya jenoside hamwe n’izikwirakwiza imvugo z’urwango (hate speeches) n'amacakubiri.
Yagize ati: “Hari ibiganiro biriho byo kugira ngo aba bantu bose bakwirakwiza izi mvugo zo gukurura amacakubiri, zo gupfobya jenoside, hari ibiganiro biriho kugira ngo zijye zifungwa. Ni ibiganiro biri hagati ya Guverinoma ya YouTube.”
Mu gihe YouTube yaba yumvise icyifuzo cya Guverinoma y’u Rwanda ikanagishyira mu bikorwa, iyi yaba ari ingamba ya kabiri yaba ifatiwe ba nyiri izi shene yiyongera ku yo gukurikiranwa n’ubutabera.
Mu bafunzwe bakurikiranweho kwifashisha YouTube mu gukora ibi byaha barimo Idamange Iryamugwiza Yvonne wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 adahari, Karasira Aimable ukiburanishwa na Hakuzimana Abdou Rashid uri mu maboko y’ubushinjacyaha mbere y’uko atangira kuburanishwa.