Babaho bambaye uko bavutse! Abagabo basangira abagore nk'ikimenyetso cy'ubushuti: Byinshi ku bwoko bw'aba Koma

Babaho bambaye uko bavutse! Abagabo basangira abagore nk'ikimenyetso cy'ubushuti: Byinshi ku bwoko bw'aba Koma

Nov 08,2021

Kwambara uko wavutse byari byemewe muri Edeni, bitanateye isoni. Icyo gihe nta cyaha cyari kiragera ku isi ku babyemera. Uku kubaho abantu batambaye rero byaje gukwirakwira mu bice bimwe na bimwe by'isi birimo na Afurika kugeza ubwo ubukoroni bwaziye imyenda ikagezwa ku isoko.

 

Mu bice by'i Burengerazuba bw'isi, uyu muco wo kwambara ubusa wagiye uhacika kugeza n'ubu, gusa n'ubwo bimeze bityo hamwe na hamwe mu duce tw'isi, abantu bahatuye barakirirwa bambaye ubusa abandi bakambara amakoma cyangwa ibindi bintu bito bahisha ibice by'ibanga gusa. Bumwe mu bwoko bw'abantu bakomeje kwambara ubusa kugeza na magingo aya ni ubwoko bw'abitwa Koma bwo muri Nigeria.

 

Aba bantu bibera mu misozi, aho batuye ahitwa Adamawa mu musozi wa Antlantika uhana imbibi n'amajyaruguru y'igihugu cya Cameroon. Aba bantu bo bwoko bw'aba Koma, bakomeje kujya bihisha mu mashyamba kugeza n'ubu batitaye ku kuba turi mu kinyejana gikataje mu iterambere.

 

Muri ubu bwoko bw'aba Koma, abagore bambara ibibabi mu gutwikira ibice by'ibanga byabo, mu gihe abagabo bambara impu, naho abana bagakomeza kujya bazenguruka biyambariye uko bavutse. Abagabo bo muri ubu bwoko bw'aba Koma, bambara ibyitwa 'Penis Sheaths' bihisha igitsina.

 

Abagabo n'abagore bo muri ubu bwoko batandukanywa n'uko abagabo baba bafite imiheto, ibisu n'ibitabi binini.

 

Mu minsi yashize ubu bwoko bwafataga umugore wabyaye abana b'impanga nk'ubusembwa, bikaba ngombwa ko bamushyingura ari muzima bakamushyingurana n'abo bana nabo ari bazima, gusa uyu muco waje gucika mu minsi ya vuba. Abagabo bo mu bwoko bw'aba Koma, basangira abagore nk'ikimenyetso cy'ubushuti n'umubano mwiza cyane hagati yabo. Mu gihe umushyitsi yabasuye bamuha umugore wo kumuraza, bakamusangira.

 

Inkomoko: Opera News