Dore amakosa 7 ukwiye kwirinda igihe uri koga kuko yagushyira mu kaga gakomeye
Koga buri munsi ni ingenzi ku isuku y’umubiri, kuko bifasha gusohora imyanda mu mubiri no kurinda uruhu. Uburyo ndetse n’ibyo ukora mu gihe uri koga ni ingenzi cyane kuko bigena imiterere myiza cg mibi y’uruhu rwawe.
. Ibintu by'ingenzi ugomba kwitaho igihe uri koga
. Amakosa ukwiye kwirinda igihe cyo koga
. Amakosa 7 abantu bakora bari koga akaba yashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Hari amakosa ushobora kuba ukora utabizi mu gihe uri koga. Gusa, ugomba kuyahagarika, kuko gukomeza kuyakora bishobora kwangiza uruhu rwawe mu buryo butandukanye.
Dore amwe mu makosa ugomba kwirinda mu gihe uri kwiyuhagira.
1. Kwikuba cyane buri munsi
Kwikuba buri munsi ntago ari bwo buryo bwiza bwo gukura imyanda ku mubiri cg se amavuta. Mu gihe wikuba cyane, bitera uruhu kumagara no korohera cyane. Uruhu mu kwirinda rutangira gusohora amavuta menshi, bityo bikaba byaba indiri ikomeye ya bagiteri n’umwanda (ufata muri ya mavuta, uruhu ruba rusohora kugira ngo rwirinde kumagara).
Ushobora gukoresha akantu koroshye wikuba, nabwo ukabikora inshuro nke mu cyumweru; inshuro 1 mu cyumweru yaba ihagije. Bikaba byiza kubikora utari bujye ku zuba.
2. Kwihanagura cyane kenshi ukoresha imbaraga
Hari abantu nyuma yo koga bahita bihanaguza igitambaro (towel cg isuyume) gikomeye kandi bagakoresha ingufu. Ibi ni amakosa akomeye kuko gukoresha imbaraga wihanagura byangiza utwenge tw’imisatsi iba ku ruhu, bikaba byatera ibibazo bitandukanye ku ruhu; nko kumagara cyane, cg se kwishima cyane.
Mu gihe urangije koga, genda wihanagura gahoro gahoro, udakuba ku ruhu cyane.
3. Ubwoko bw’igitambaro wihanaguza
Isuyume (essui main) cg igitambaro ukoresha nyuma yo koga (towel) gishobora kuba ubwacyo indiri ya mikorobe na bagiteri zitandukanye. Kubera iki? Akenshi biterwa n’ubukonje gihorana, cg se kuba nyuma yo kwihanagura utagishyira ahagera izuba ngo ubukonje buvemo.
IZINDI WASOMA:
. Ibimenyetso 10 byakwereka ko urwaye impyiko
. Ibintu 7 byangiza cyane umutima ukwiye kwirinda harimo n'ibifatwa nk'ibisanzwe
. Dore impamvu 4 z'ingenzi udakwiye kogosha ngo umareho insya(umusatsi ukikije ibice by'ibanga) zawe
. Ibintu bibi cyane bishobora kuzakubaho niba urara wambaye ikariso
. Dore ibimenyetso simusiga byakwereka ko umukobwa yakwihebeye kandi agukunda by'ukuri
Ntugomba kugikoresha igihe kirekire, ni ngombwa ko gihindurwa kitarasaza
Ntikigomba kuba gikomeye cg se wumva gishwaratura uruhu rwawe.
Igitambaro ukoresha nyuma yo koga ni byiza ko kidakoreshwa igihe kirekire, kandi ugakoresha ibyiza byabugenewe, ukagihindura mbere yuko gisaza.
4. Koga amazi ashyushye cyane
Amazi ashyushye cyane, igihe wumva ababaza ku ruhu, burya ni amavuta y’ingenzi arinda uruhu aba ari gushya. Aya mavuta (essential oils) afasha uruhu guhorana ububobere no korohera.
Kumara umwanya munini uri koga amazi ashyushye cyane (hejuru y’iminota 10), bituma utwenge tw’uruhu dufunguka cyane, bikaba bishobora gutera ibibazo bitandukanye ku ruhu.
Twabonye akamaro ko koga amazi ashyushye (Kanda hano ubisome), gusa igihe uri kuyoga, iminota 5 irahagije, noneho ugakomeza n’amazi afite ubushyuhe buringaniye.
5. Igihe wisigira amavuta
Igihe cyiza cyo kwisiga amavuta ni ako kanya ukiva mu bwogero. Hari abantu bakunda kumara igihe kinini, nyuma yo koga batarisiga, ibi bitera umwera no gukanyarara k’uruhu.
6. Gukoresha isabune nyinshi
Amasabune menshi yo koga akorwa mu binyabutabire bishobora gutera uruhu kumagara ndetse no koroha cyane, bishobora gutuma mikorobe zinjira mu mubiri mu buryo bworoshye. Kuko amavuta akorwa n’uruhu aba avaho ku bwinshi.
Mu gihe woga, ni ngombwa gukoresha isabune zisanzwe, zitarimo ibinyabutabire byinshi kandi ukoga nke.
7. Kutikuraho neza amasabune atandukanye uba wakoresheje
Mu gihe uri koga, ni ngombwa ko nyuma yo kwisiga isabune cg izindi produits waba wakoresheje nko mu mutwe, ukoresha amazi ahagije, kugira ngo akureho ibi byose.
Impamvu ni uko ibikoreshwa mu gihe cyo koga yaba amasabune cg shampoo bishobora gutera utwenge tw’uruhu gufungana, nuko ugatangira kuzana ibiheri. Kwiyunyuguza bihagije byagufasha kwirinda ibi bibazo.
Ngayo amwe mu makosa ugomba kwirinda mu gihe uri koga, kugira ngo urinde uruhu rwawe.
Mbere yo gukoresha isabune runaka, wabanza kureba niba nta kibazo ishobora kugutera.