Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye umugabo wasambanyije umwana yibyariye akamutera inda

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye umugabo wasambanyije umwana yibyariye akamutera inda

Nov 09,2021

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igihano cy'igifungo cy’imyaka 20 umugabo wasambanyije umwana we akamutera inda.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaburanye urubanza bwaregagamo umugabo wasambanyije umwana yibyariye wari ufite imyaka 17 y’amavuko akamutera inda ku itariki ya 05 Ukwakira 2021.

Ibi bikaba byarakozwe mu mwaka wa 2019 ubwo nyina w’umwana yari yarahukanye , uyu mwana agasigarana na se umubyara bonyine mu nzu kugeza ubwo ise yamusambanyije akamutera inda.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso birimo imvugo z’umwana ushinja se, raporo y’abahanga ya RFL yemeje ko DNA yafashwe kuri foetus y’uwasambanyijwe ari iy’umwana we ku kigero cya 99,9% mu gihe uregwa we yaburanye ahakana icyaha.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 4 y’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.