Nana yahishuye byinshi ku musore uba mu Bubirigi bagiye kurushinga

Nana yahishuye byinshi ku musore uba mu Bubirigi bagiye kurushinga

Nov 09,2021

Uwamwezi Nadege wamama ye ku izina rya Nana muri muri filime y’uruhererekane ya City Maid , yahishuye ibyihariye ku musore uba mu gihugu cy’Ubuligi bari kwitegura kurushinga , anasobanura ibitangaje yakundiye uyu mukunzi we.

. Uwamwezi uzwi nka Nana agiye gukora ubukwe

. Ikintu Nana yakundiye umukunzi we bagiye gukora ubukwe

. Byinshi kumukunzi wa Nana bagiye no kurushinga

 

Mu kiganiro yagiranye na Chita Magic yavuze ko impamvu yakunze uyu musore w’umudiyasipora ari uko aruta abandi basore bose uyu mukobwa yamenye.

 

Yagize ati: ’impamvu mukunda ni uko abaruta bose’ , kandi mukunda kurusha bose.

 

Imihango yo gusaba no gukwa Nana, izaba kuwa 29 Ukuboza 2021 mu gihugu cy’u Rwanda nk’uko amakuru akomeje gukwirakwira abivuga. Gusezerana imbere y’Imana bizabera mu gihugu cy’u Bubiligi aho umukunzi we witwa Damas bamaze imyaka 3 bakundana atuye.

 

Urukundo rwa Nana na Damas rwagizwe ibanga ku bw’umutekano wabo bombi. Uwamwezi Nadege yamamaye muri filimi zinyuranye zirimo City Maid, Rwasibo, Mutoni, Catherine, Nkubito ya Nyamunsi n’izindi.

Nadege ni n’umunyamideli aho afite iduka ry’imideli ryitwa ‘Nana Fashion Shop’, yanabayeho umuhanzikazi aho yaririmbaga mu itsinda rya The Queens mbere yo gutangira gukina filime.