Nyirantezimana yakubiswe iz'akabwana azira kuryamana n'abana barenga 30 akabanduza SIDA
Nyirantezimana Dinah w’imyaka 25 y’amavuko yahondaguwe n’abaturage bo mu Karere ka Kisoro muri Uganda, bamuziza gusambana n’abana bagera kuri 30, akabanduza SIDA.
Uyu mukobwa bivugwa ko akomoka mu Murenge wa Nyange w’Akarere ka Musanze mu Rwanda asanzwe akorera uburaya mu gace kitwa Russia muri Kisoro.
Umubyeyi umwe utuye muri aka karere ngo yamenye ko Nyirantezimana yaryamanye n’umwana we w’imyaka 15 y’amavuko, maze ajya kumusuzumisha kwa muganga, asanga yaranduye SIDA.
Nk’uko Chimpreports yabitangaje, uyu mubyeyi yahise abimenyesha abaturage, bafata amabuye n’inkoni badukira Nyirantezimana, baramukubita bamugira intere, ariko aza gutabarwa n’abapolisi.
Ubwo yakubitwaga, Nyirantezimana yemeye icyaha, avuga ko yasambanye n’abana benshi, abajijwe umubare, asubiza 30. Nyirubwite yemera ko yananduye SIDA.
Nyuma yo gutabarwa, uyu mukobwa acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi muri Kisoro. Ntibizwi niba azagezwa imbere y’ubutabera.