Imodoka 10 zihenze kurusha izindi ku isi mu mwaka wa 2021 zigura umugabo zigasiba undi - AMAFOTO

Imodoka 10 zihenze kurusha izindi ku isi mu mwaka wa 2021 zigura umugabo zigasiba undi - AMAFOTO

Nov 09,2021

Hirya no hino ku isi uhasanga ubwoko butandukanye by’ibinyabiziga, bimwe muri byo bitewe n’uburyo byakozwe, ibikoresho byakoreshejwe bikajyana n’ibiciro byabyo biba biri hejuru cyane. Imodoka nazo ni bimwe mu binyabiziga usanga bifite ibiciro biri hejuru cyane bitewe n’uburyo zikozwe cyangwa se inganda zakorewemo.

. Imodoka igura hafi miliyari 18RWF

. Imodoka za mbere zihenze kurusha izindi ku isi

Zimwe mu modoka zihenze cyane ku isi akenshi zitungwa n’abifite akenshi usanga ibiciro byazo bigenda birutanwa bitewe n’inganda cyangwa se ikizwi nka Brand mu ndimi z’amahanga aha twavuga nka: Bugatti, Pagani, Ferrari, MaclLaren, Rolls Royce n’izindi.  Reka turebere hamwe urutonde rw’imodoka zihenze cyane muri uyu mwaka 2021 ndetse tunarebe ibiciro byazo ndetse n’umuvuduko wazo.

 

10. Pagani Huayra BC - $2.8M

Ku mwanya wa cumi kuri uru rutonde turahasanga imodoka ya Pagani Huayra BC n’agaciro ka Miliyoni $2.8 ikaba yarakozwe n’uruganda rwa Pagani rw’Abataliyani. Iyi modoka yashyizwe hanze muri Gashyantare 2011 mu mujyi wa Milan mu Butaliyani. Ikaba igendera ku muvuduko wa 380 Km/h.

 

9. Ferrari Pininfarina Sergio - $3M

Ferrari Pininfarina Sergio ni yo modoka iza ku mwanya wa 9 kuri uru rutonde n’agaciro ka Miliyoni $3, ikaba yaragiye hanze mu mwaka 2013 mu birori byiswe Geneva Motor n’uruganda rwa Ferrari mu rwego rwo guha agaciro uwahoze ayobora uru ruganda ari we Sergio Pininfarina witabye Imana muri Nyakanga 2012. Iyi modoka ikaba igendera ku muvudo wa 320 Km/h.

 

8. Aston Martin Valkyrie - $3.2M

Ku mwanya wa munani turahasanga imodoka yitwa Aston Martin Valkyrie n’agaciro ka Miliyoni $3.2, ikaba yarakozwe n’uruganda Aston Martin Car. Iyi modoka yashyizwe hanze mu mwaka 2018, ikaba igendera ku muvudo wa 350 Km/h.

 

7. Bugatti Veron Mansory Vivere LE - $3.4M

Bugatti Veron Mansory Vivere LE niyo modoka iza ku mwanya wa karindi kuri uru rutonde n’agaciro ka Miliyoni $3.4. ikaba igendera ku muvuduko wa 410 Km/h.

 

6. Lykan Hypersport – $3.4M

Lykan Hypersport ni iwe mu modoka yakozwe n’uruganda W Motors rukorera mu mugi wa Dubai, muri leta zunze ubumwe z’Abarabu n’agaciro ka Miliyoni $3.4. Iyi modoka yerekanwe bwa mbere mu mwaka 2013 mu cyiswe International Qatar Motor Show ikaba yarakoreshejwe muri Filime ya Fast & Furious 7. Lykan Hypersport ikaba igendera ku muvuduko wa 395 Km/h.

 

Iyi modoka yakoreshejwe muri Filime yakunzwe cyane ya Fast & Furious 7

 

5. McLaren P1 LM - $3.6M

McLean P1 LM niyo modoka iza ku mwanya wa gatanu mu modoka zihenze ku isi muri uyu mwaka 2021 n’agaciro ka Miliyoni $3.6 ikaba yarakozwe mu mwaka 2015. Iyi modoka ikaba igendera ku muvuduko wa 345 Km/h.

 

4. Lamborghini Venono Roadster - $4.5M

Lamborghini Venono Roadster niyo modoka iza ku mwanya wa kane kuri uru rutonde n’agaciro ka Miliyoni $4.5. iyi modoka yakozwe n’uruganda rwa Lamborghini Automobile mu mwaka 2013, ikaba yarakozwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’uru ruganda, ikaba iri mu mabara atandukanye nk’umukara, umweru, ubururu, icyatsi kibisi n’umuhondo. Lamborghini Venono Roadster ikaba igenda ku muvudo wa 355 Km/h.

 

 

3. Koenigsegg CCXR Trevita (2006) - $4.8M

 

Iyi modoka ya Koenig CCXR Trevita yakozwe n’uruganda rwa Koenigsegg rw’abanya-Suede. Koenigsegg CCXR Trevita ikaba igendera ku muvuduko wa 400 Km/h.

 

 

2. Rolls-Royce Sweptail - $13M

 

Rolls-Royce Sweptail niyo modoka iza ku mwanya wa kabiri n’agaciro ka Miliyoni $13. Iyi modoka yakozwe kubw’ubusabe bw’umukiriya w’uruganda rwa Rolls-Royce mu mwaka 2017. Iyi modoka kandi igizwe n’ibyicaro bibiri nk'uko byari byasabwe n’uyu mukiriya, ikaba igendera ku muvuduko wa 250 Km/h.

 

 

1. Bugatti La Voiture Noire – $18M

 

Bugatti La Voiture izwi ku kazina ka “The Black Car” niyo modoka iza ku mwanya wa mbere mu zihenze ku isi mu mwaka 2021 n’agaciro ka Miliyoni $18, mu mafaranga y'amanyarwanda akaba ari Miliyari 18. Inyigo yayo ikaba yarakozwe n’uwitwa Etienne Salome ukora muri uru ruganda rw’Abafaransa (Bugatti) rukora imodoka mu mwaka 2019. Iyi modoka ikaba igendera ku muvuduko wa 420 Km/h.