Mariam aricuza kuba yariyambuye impeta bikamuviramo kugumirwa. Ubuhamya + Isomo

Mariam aricuza kuba yariyambuye impeta bikamuviramo kugumirwa. Ubuhamya + Isomo

Nov 09,2021

Hajya humvikana abakobwa babenga abasore kandi bari barabambitse impeta, ibi akenshi bisigira umukobwa gutinda kubona undi musore umwizera akamwambika impeta nk'uko umukobwa Miriam Nduta ukomoka muri Kenya ari kwicuza ku bwo kwiyambura impeta azi ko azabona undi musore akaba yarahebye.

. Yiyambuye Impeta None Yaragumiwe

. Aricuza Kuba Yariyambuye Impeta

. Ubuhamya Bwa Mariam

 

Uyu mukobwa wo muri Kenya yavuze uburyo yanze ibyifuzo bitandukanye byo gushyingirwa ubwo yari mu kigero cy'imyaka 20 y'amavuko. Icyo gihe yakunzwe na benshi umwe amwambika impeta arayiyambura kuko yumvaga adashimishijwe n'uwayimwambitse.

 

Miriam Nduta ubu ufite imyaka isaga 30 y'amavuko, aho amahirwe yagize agitemba itoto akabenga yayoyotse, avuga ko kubona umugabo ari Imana yonyine izamumuha. Mariam yakundanye imyaka 5 n'umusore wamwambitse impeta ariko umukobwa aza kuyiyambura. Yavuze ko umubano w’imyaka itatu wari ukomeye.

 

Umusore bakundanaga yamubwiye ko yiteguye kumurongora. Ati: "Icyakora, icyo gihe yashimangiraga kundongora, nari maze kubona akazi gashya ko kuba umuyobozi wungirije mu kigo ahantu, kandi sinari niteguye, numvaga ndi umuntu urenze rero nkuramo impeta".

 

Umusore abonye impeta Miriam Nduta  ayikuyemo, yahise ashaka undi mugore byihuse, ibyo kwiyambura impeta Mariam abona ko byamuteye umwaku akagumirwa burundu, Ati: "Impamvu ituma nkiri ingaragu ni uko igihe abantu bakomeye bari mu buzima bwanjye , ntabwo nari niteguye numvaga nshaka abandi basore, abantereta nkumva ndabarenze rimwe na rimwe."

Miriam Nduta avuga ko ubu kubona uzongera kumwambika impeta ari Imana yonyine azabimufashamo.