Mu mafoto reba ubwiza n'ikimero bya Mimi na Miss Pamella begukanye imitima y'abahanzi b'iimpanga muri muzika, Meddy na The Ben

Mu mafoto reba ubwiza n'ikimero bya Mimi na Miss Pamella begukanye imitima y'abahanzi b'iimpanga muri muzika, Meddy na The Ben

Nov 09,2021

Mimi na Pamella batunguye benshi bigarurira ibyamamare bikomeye mu muziki nyarwanda byahogoje abatari bacye byifuzwa n’abari batagira ingano bifuza kuba ari bo bakwegukana ubwami bw’imitima yabo nyamara birangira bwana ikuyemo seti.

 

. Miss Pamella Wegukanye Umutima Wa The Ben

. Mimi Umugore Wa Meddy

. Amafoto Ya Miss Pamella

. Amafoto Ya Mimi

 

Uwicyeza Pamella ari mu bakobwa b'abanyarwandakazi bari kuvugwa cyane mu ruhando rw’imyidagaduro nyuma y'uko yegukanye umwe mu basore bifuzwaga n’inkumi nyinshi icyamamare mu muziki w’u Rwanda, ari we The Ben [Tiger B].

 

Mu minsi micye ishize akaba ari bwo The Ben yashyize akadomo ku nkuru zavugwaga ku bijyanye no kuba yaba yaraziritse ku katsi uyu mwana w’umokobwa watangiye amashuri abanza ubwo The Ben yarimo aca ibintu mu maza ye mu muziki mu myaka ya 2007/2008.

 

The Ben yamwambitse impeta y’integuza bivuze ko mu gihe kitari icya kure iyi nkumi y’uburanga, Uwicyeza Pamella izaba yihuje by’akaramata na Mugisha Benjamin (The Ben) mu birori bitegerejwe na benshi mu Rwanda no hanze yacyo.

 

Ibi birori bizaba bije bikurikirana n’iby’impanga ye mu muziki, Meddy [King Lion] umugabo wasangiye na The Ben ubuzima bw'umuziki kuva mu bwana bakanyurana muri byinshi nk’abahanzi aho indirimbo y'umwe iyo yasohokaga habaga hitezwe iy'undi.

 

Kuwa 22 Gicurasi 2021 ni bwo umunya Ethiopia wari umaze imyaka igera kuri 4 avugwa mu rukundo na Meddy yegukanye uyu muhanzi Meddy icyamamare mu muziki w’u Rwanda n’Akerere.

 

Ibirori by'aba bombi bikaba byarahuje ibyamamare by’ingeri zose mu myidagaduro y’u Rwanda harimo abahanzi, abanyamideli, abatunganya umuziki w’amajwi n’amashusho, aba Dj, abanyamakuru, ba Nyampinga n’abandi banyuranye.

 

Meddy na The Ben bakaba ari bamwe mu byamamare nyarwanda bifujwe n’umubare mwinshi w’igitsinagore ariko bikarangira bahuje n'abo baremewe. Uyu munsi twabegeranije amafoto y'aba bari b’ubwiza baremewe kubana n’abahanga mu muziki w’u Rwanda. 

 

REBA AMAFOTO Y'INTORANYWA YA MIMI UMUGORE WA MEDDY

Mimi ukomoka muri Ethiopia watwaye umutima wa Meddy bikamubiza icyuya ngo abashe kwemera ko bakundana

Meddy na Mimi bakundanye imyaka igera kuri 4 mbere y'uko bemeranya kubana

Byasabye ibitambo byinshi kugira ngo Meddy abashe kwigarurira urukundo rw'umugore we

Meddy akundira Mimi ko amwumva kandi akamuba hafi muri byose

Muri Gicurasi 2021 ni bwo Meddy yasezeranye kubana akaramata na Mimi bishyira akadomo kuri benshi bari bafite inzozi zo kubana n'uyu muhanzi

 

REBA AMAFOTO Y'INTORANYWA YA MISS PAMELLA UMUKUNZI WA THE BEN  - AHERUTSE KUMWAMBIKA IMPETA: 

 

Pamella witabiriye amarushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda urushwa n'umukunzi we The Ben imyaka 12

 

The Ben yatangiye kuvugwa mu rukundo na Pamella mu mu mwaka wa 2019 biza gusa n'ibikomera ubwo Pamella yifurizaga isabukuru nziza The Ben muri Mutarama 2020.

Mu kwezi k'Ukwakira 2021 ni bwo The Ben yambitse impeta Pamella nyuma y'iminsi bari bamaranye barya isi mu birwa bya Maldives

Ubukwe bwa Pamella na The Ben butegerezanijwe amatsiko menshi 

Kuri ubu The Ben na Pamella batangiye guhuza bimwe mu bikorwa aho bafitanye umushinga w'imyenda yiyubashye witwa Fly Mama Africa

 

Pamella ni we wegukanye umutima The Ben