Abafana ba Manchester United barifuriza umutoza Ole uri mu biruhuko kugumayo
Ibyifuzo by’abafana ba Manchester United ku mutoza Ole Gunner Solskjaer wagiye mu biruhuko n’umuryango we muri Norvege aho avuka, bikomeje gutangaza benshi aho bamusabye kudahirahira agaruka i Manchester ko byaba byiza agumye iwabo ku ivuko akabavira mu ikipe.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Ugushyingo 2021 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto agaragaza umutoza mukuru wa Manchester United n’umuryango we bahetse ibikapu, aho byanditswe ko bagiye mu biruhuko by’igihe gito ku ivuko muri Norvege.
Uyu mutoza yerekeje mu karuhuko k’igihe gito, mu gihe shampiyona zabaye zihagaze kugira ngo amakipe y’ibihugu akine imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Ole agiye mu karuhuko assize Manchester United ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 17, ndetse anamaze gutakaza umukino w’abakeba b’i Manchester aho yatsinzwe na Manchester City ibitego 2-0, umusaruro utarashimishije na gato abafana n’abakunzi b’iyi kipe.
Ubwo amafoto ye n’umuryango berekeje mu biruhuko yashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi biganjemo abafana ba Manchester United bamusabye kuguma iwabo muri Norvege, bamubwira ko byaba byiza atongeye kugaruka i Manchester kuko ikipe yabo agiye kuyirindimura.
Mu bitekerezo byose byatanzwe n’aba bafana, bahuriza kuba badashaka ko Ole akomeza gutoza Manchester United kuko batazwe n’umusaruro ari gutanga muri iyi minsi.
Hari na bamwe mu bafana bifuje ko nyuma yuko Ole ageze muri Norvege, ingendo hagati y’iki gihugu n’u Bwongereza zahita zifungwa kugira ngo uyu mutoza atagaruka mu Bwongereza.
Manchester United izakina umukino w’umunsi wa 12 muri shampiyona y’u Bwongereza tariki ya 20 Ugushyingo nyuma y’imikino y’amakipe y’ibihugu, aho izasura Watford.
Ubutumwa bw'abafana ba Manchester United busaba umutoza Ole kutagaruka i Manchester
Ole n'umuryango we berekeje mu biruhuko iwabo muri Norvege