Dore uko wahangana na aside nyinshi mu gifu ukoresheje ibyo kurya gusa ugaca ukubiri no kukirwara ndetse n'ikirungurira cya hato na hato
Aside nyinshi mu gifu irangwa na bimwe mu bimenyetso birimo; kokera mu gifu, ikirungurira n’ibindi biba byerekana ko yarenze iyikenewe bityo bikaba byabangamira imikorere y’igifu.
. Aside Nyinshi Mu Gifu
. Uko Wagabanya Aside Mu Gifu
. Uko Wakwivura Ikirungurira
Kuba nyinshi mu gifu biterwa n’ibintu binyuranye, muri byo hakabamo ibyo kurya bitarimo fibre, kimwe n’ibyanyujijwe mu nganda. Hanazamo kandi ibirungo bimwe na bimwe , kuryagagura buri kanya no kutarya na ducye igihe kinini. Kunywa inzoga n’itabi nabyo bishobora kuzamura igipimo cya aside yo mu gifu
Inzoga n’itabi biri mu byongera aside nyinshi
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo wakora mu gihe wumvise aside yabaye nyinshi mu gifu
Ibyo kurya wakoresha ukarwanya aside nyinshi mu gifu:
1. Kunywa amazi
Nubwo iyo aside yamaze kuzamuka cyane ntacyo amazi ayikoraho ariko amazi ni urukingo rurinda ko aside yo mu gifu yazamuka. Kunywa byibuze ibirahure 2 buri gitondo bizarinda ko aside yo mu gifu yazamuka.
2. Umwenya
Umwenya uzwiho kuba ari ikirungo cyo mu cyayi ndetse ukaba n’umuti w’indwara zinyuranye zo mu mihogo. Niba wumva aside yazamutse, hekenya utubabi twawo umire amazi, uzoroherwa.
IZINDI NKURU WASOMA:
. Indwara zivurwa n'igitunguru gitukura n'uko wagikoresha wivura
. Igikakarubamba umuti uvura ukanarinda indwara nyinshi. Byinshi utamenye kuri cyo
3. Amata
Birazwi ko abantu benshi barwara igifu banywa amata iyo cyazamutse. Mu gihe rero wumva bije cyangwa haje ikirungurira jya unywa inshyushyu ndetse no mu gihe umaze kurya uyirenze ku biryo mu gihe usanzwe ugira icyo kibazo uzaba ukizitiye kubaho
Inshyushyu iri mu byo kunywa birwanya aside nyinshi
4. Vinegar
Nubwo vinegar nayo ari aside, ariko kuyifata uri kurya bituma aside yo mu gifu yari gukorwa mu igogorwa idakorwa. Ibiyiko 2 kuri buri funguro birahagije kukurinda. Ushobora kuyishyira mu byo kurya cyangwa ukayivanga n’amazi unywa nyuma yo kurya.
5. Tangawizi
Tangawizi izwi nk’ikirungo cy’icyayi aho abenshi ariho bayikoresha. Mu kuyikoresha ngo urwanye aside nyinshi bisaba kuyivanga n’amazi unywa nyuma yo kurya cyangwa se ukavanga agafu kayo mu byo kurya
6. Igikakarubamba
Amata cyangwa umushongi uva mu gikakarubamba nabyo bifasha mu igogorwa bityo bigatuma igifu kidakora aside irenze igipimo. Nyuma yo gukata ikibabi cyacyo ugatega umushongi uvamo unywa ikiyiko kuri buri funguro.
Umutobe w’igikakarubamba ni mwiza nawo
7. Inanasi n’amacunga
Ukora umutobe w’inanasi ukavangamo uw’amacunga nuko wajya kunywa kugirango urwanye aside nyinshi ukongeramo akunyu gacye. Ibi birwanya ko aside yarenga igipimo
8. Imbuto
Imbuto zigira amazi menhsi muri zo, nka concombre, watermelon na amande nizo zivugwa hano. Ndetse ntitwakibagirwa n’umuneke. Kubirya mbere cyangwa nyuma yo gufungura birwanya aside nyinshi
9. Igitunguru
Usekura cyangwa usya igitunguru nuko ugakamura maze ukanywa umutobe wacyo. Uretse kwirukana aside nyinshi binafasha igifu mu kazi kacyo ko kugogora ibyo wariye.
10. Bicarbonate
Uyu munyu w’igitangaza kubera imimaro yawo myinshi inyuranye nawo ni ingenzi by’umwihariko mu kurwanya ikirungurira.
Ushobora kuwurigata cyangwa ukavanga mu mazi ukanywa. Birwanya aside yo mu gifu