Ibintu umukobwa atagomba gukora ari bwo akimenyana n’umusore umusaba urukundo
Umukobwa ukimenyana n’umusore umusaba urukundo, hari imyitwarire aba agomba kwirinda kugira ngo urukundo rwabo rudahita ruzamo agatotsi rutamaze kabiri.
. Ibintu Umukobwa Atagomba Gukora Akimenyana N’umusore Umusaba Urukundo
. Irinde gukora aya makosa niba ari bwo ugikundana n'umusore
Ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n’umusore umusaba urukundo byatangajwe n'urubuga Elcrema rutanga inama mu rukundo:
1. Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose
Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cyangwa ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane. Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi.
2. Kumusaba amafaranga
Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga! Ashobora gutekereza ko ari cyo kikugenza na we akemera akayaguha, afite icyo ashaka kugukuraho cyangwa agahita akwicaho.
3. Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere
Bigaragaza ko utagira ibanga kandi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye na we ntiwiyubaha.
4. Kunywa ugasinda
Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.
5. Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by’umubiri bitandukanye
Bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba ari byo aharanira, ntiyite ku byo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.
6. Kuryamana na we
Ibi na byo ni bibi cyane kuko ashobora gukeka ko uri birihanze cyangwa se woroshye cyane ku buryo uwo ari we wese yakubona bimworoheye.