Ibintu byafashe indi ntera hagati ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza. Reba noneho ibyo bakoreye mu ruhame - AMAFOTO

Ibintu byafashe indi ntera hagati ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza. Reba noneho ibyo bakoreye mu ruhame - AMAFOTO

Nov 10,2021

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bakomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga basomanira mu ruhame nyuma yo kubyerekanira kure bihishira byitwa ko ari ugutwika nyamara ubu bikaba atari ko bikimeze.

 

. Ariel Wayz na Juno Kizigenza bakomeje gutwika

. Ariel Wayz na Juno Kizigenza basomaniye mu ruhame

 

Byatangiye bihishira ku buryo Juno Kizigenza na Ariel Wayz bashoboraga gufatwa amashusho byitwaga ko ari ayo bafashwe batunguwe ku mbuga nkoranyambaga bakabyuka bavuga ko ari inshuti zisanzwe.

 

Gusa  ubu si ko bikimeze kuko mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga abagaragaza bari gusomana bya nyabyo ndetse mu buryo ubona ko hari icyo bashaka kwerekana.

 

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bamaze igihe bigaruriye imbuga nkoranyambaga kubera gusomana kwabo bigatera benshi kwibaza niba baba bakundana bya nyabyo nyuma yo gukorana indirimbo 'Away'.

 

Juno Kizigenza na Arielo Wayz basomanye

 

Mu ndirimbo 'Birenze' ya Juno Kizigenza iherutse kujya hanze iri kuri Album 6 'Kg', amashusho yayo yifashishijemo Ariel Wayz bikekwa ko baba bari mu rukundo ndetse muri ayo mashusho agaragaza asomana na Ariel Wayz mu buryo bwimbitse.

 

Aba bahanzi bose mu bigaragara bafitiwe igikundiro gitangaje n’abo baririmbira bitewe n’uburyo indirimbo zabo zisohoka zinyura imitima ya benshi nabo bagahozaho kugira ngo babahore mu maso, ibintu biba bikenewe cyane ku muhanzi.

 

Juno Kizigenza ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w’abana barindwi.

Yarangije amashuri yisumbiye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

 

Yiga mu mashuri yisumbuye, yahakoreye ibitaramo, ndetse ategura ibihembo ‘Opus’ byatwawe n’abanyempano mu ngeri zitandukanye bo ku ishuri n’abandi bo hanze y’ikigo barimo Yvan Buravan.

 

Kizigenza avuga ko yakuze akunda gukina umupira w’amaguru akumva azawukomeza nk’umwuga ariko ageze mu mashuri yisumbuye atangira kwiyumvamo umuziki, aba ari na wo atangira gukora. Yavuze ko gukunda umupira ari nabyo byatumye se amuhimba akazina ka ‘Kizigenza’ kuko yabonaga ashabutse muri byo.

Ubu amaze kumenyakana mu ndirimbo zirimo ‘Mpa formula’, ‘Solid’, ‘Nightmare’ na ‘Nazubaye’.

 

Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] we yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu 2000. Ni uwa Gatandatu mu bana barindwi bavukana nawe. Yasoje amasomo y’umuziki ku Nyundo mu 2018. Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars ndetse n’umwongerezakazi Ella Mai Howell.

 

Yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye, hari iyo yakoranye na Bushali bise ‘Umwali’, ‘Ndaryohewe’ yahuriyemo n’abandi bahanzi bakizamuka n’izindi. Uyu mukobwa wahoze abarizwa muri Symphony Band ubwo yayivagamo yatangiye gukora umuziki ku giti cye ndetse akora indirimbo zirimo ‘Ntabwo yantegereza’, ‘Depanage’ yahuriyemo na Riderman ndetse na ‘Ndagukumbuye’ yakoranye na King James.

 

Yanakoze iri mu njyana Electronic Dance Music (EDM) idakunze gukorwa na benshi mu Rwanda, yise ‘The Boy from Mars’, akaba ari indirimbo yagiye hanze tariki 14 Werurwe 2020, yakozwe na Jumper Keellu.

 

Juno Kizigenza na Ariel Wayz ibyabo ntibirasobanuka

Bakunda kuvuga ko ari inshuti z'akadasohoka