Cristiano Ronaldo ashobora kuva muri Manchester United mu minsi ya vuba

Cristiano Ronaldo ashobora kuva muri Manchester United mu minsi ya vuba

Nov 10,2021

Cristiano Ronaldo wagarutse muri Manchester United uyu mwaka ashobora kuva muri iyi kipe mu gihe itagera kure muri Champions League.

 

Manchester United iri mu bihe bitari byiza by'umwihariko mu mikino ya Shampiyona baheruka gutsindwamo na Manchester  City ibitego 2-0. 

 

Nk'uko tubicyesha ikinyamakuru The Express, gitangaza ko Ronaldo ashobora kuva muri iyi kipe mu gihe itagira umusaruro mwiza. Cristiano Ronaldo avuga ko mu gihe Manchester United itagera kure mu mikino ya Champions League ndetse ntinaze mu makipe ane ya mbere mu Bwongereza ashobora guhita yishakira indi kipe yerekezamo. Ibi Ronaldo abivuze bisa nk'aho asubiramo ibyo yari yatangarije ikinyamakuru Sky Sports ubwo yagarukaga muri Manchester United.

 

Icyo gihe yagize ati "Njye nje hano gutwara ibikombe. Manchester United ni ikipe igura abakinnyi ishaka gutwara ibikombe niyo mpamvu ntaje hano mu biruhuko."

 

Kuva Ronaldo yagaruka muri Manchester United ku nshuro ya kabiri, amaze kuyikinira imikino 8 ayitsindira ibitego 4.