Umukobwa yigize umuhigi maze umusore aba icyahigwaga mu ishyamba! Ifoto ya 'Save The Date' yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga - AMAFOTO

Umukobwa yigize umuhigi maze umusore aba icyahigwaga mu ishyamba! Ifoto ya 'Save The Date' yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga - AMAFOTO

Nov 10,2021

Hajya hagaragara amafoto atangaje yerekana Couple zafashe umwanzuro wo kurushinga, zigasohora amafoto ya 'Save The Date' atangaje mu buryo akoze, nk'uko Couple zo muri Afurika y'Epfo yatangaje abatari bake bitewe n'uburyo umusore aziritse/ahambiriye amaguru mu gihe umukobwa yigize umuhigi mu ishyamba.

 

Ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye amafoto aherekejwe n'amagambo atangaje afite ubusobanuro bw'inyurabwenge iyo uyasesenguye neza, yerekana ko umukobwa ari umuhigi wari umaze iminsi ahiga umukunzi, maze bikarangira afashe umuhigo (Umukunzi) akawuzirika akawurambika hasi akawuhagarara hejuru, akavuga ko umkuhigo wafashwe akanararika Itariki nyirizina y'ubukwe.

 

Ibi byaje gucaracara mu bitangazamakuru harimo Briefly.co n'imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter. Amagambo yaherekeje ifoto y'iyi Couple yitegura kurushinga, aragira ati "The hunt is over - 29/10/2021"  ibi bishatse gusobanura ngo "Guhiga byarangiye".  Icyakora umukobwa n'umusore ntabwo bigeze bashyira amazina yabo ku ifoto y'itariki imenyesha ubukwe. 

 

Ibi aba bakundana bakoze bigaragaza ko umukobwa yari amaze iminsi akundana n'umusore ashaka ko bakora ubukwe ibyo yagereranije no guhiga umukunzi bikarangira amufashe. Bagaragara bari mu ishyamba yewe umukobwa anafite imbunda ku rutugu. Ushobora kuba wakwibeshya ko ari ifoto imeze nka Filime ariko ibitangazamakuru byaho bivuga ko ari 'Save The Date' y'ubukwe bw'aba bombi.

Tags: