Umupolisikazi w'umunyamideri akomeje kuvugisha benshi kubera ikimero cye - AMAFOTO

Umupolisikazi w'umunyamideri akomeje kuvugisha benshi kubera ikimero cye - AMAFOTO

Nov 11,2021

Uyu mupolisikazi avugisha abantu batari bacye ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe, akina filime akaba n'umunyamideri. Ni umugore wubatse izina, akaba abyaye rimwe.

 

Mary Wanunu ni umunya-Kenya w'umu polisikazi ufite uburanga burangaza benshi. Uburanga bwe no gukina filime byatumye yamamara ku mbuga nkoranyamba bimuha igikundiro muri rubanda. Akunze kuvuga ko akunda kugaragara mu myambaro y'akazi kurusha uko yakwambara iyindi myenda kuko akunda umurimo akora.

 

Ku mbuga nkoranyambaga amafoto ashyiraho abantu benshi bamubwira ko yuje ubwiza

 

Filime akina zisa n'iz'urwenya, akunze kugaragara yambaye imyenda ya gisirikare. Usibye gukina filime, ni umunyamideri ukunze kugaragaza ibyo akora yifashishije imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, Tiktok, Facebook n'izindi.

 

Zimwe muri filime agaragaramo zirakundwa cyane urugero n'urwiyitwa "ARRESTED WILLINGLY BY MOST BEAUTIFUL COP | Desagu & Johnarto". Iyi imaze kurebwa n'abarenga miliyoni ebyiri n'igice. Mu minsi ishize yafunguye shene ye ya Youtube [𝐌𝐀𝐑𝐘 𝐖𝐀𝐍𝐔𝐍𝐔] azajya anyuzaho ibiganiro n'ama filime.

 

Uyu mupolisi arinda gereza

 

Kuri ubu ni umurinzi wa gereza yitwa Kiambu Prisons yo muri Kenya. Nta minsi irashira atangaje ko umugabo babyaranye usanzwe ari umuhanzi mu ndirmbo zo kuramya no guhimbaza Imana yamutererenye akirengagiza inshingano zo kurera umwana ahubwo akajya umubwira ko ashaka kumureba ndetse akanamwaka n'amafoto ye. Yaramunenze avuga ko ibi bidakwiye. Kugeza ubu uyu mugabo ntibabana ndetse uyu mugore niwe wirwariza mu nshingano zo kurera umwana.

 

Imiterere ye ivugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga

 

Amurika imideri

 

Avuga ko akunda kwambara umwambaro w'akazi kurusha iyindi kuko akunda ibyo akora