Reba ikintu gitangaje kibaye kuri wa mugore warongowe n'impanga 2 icyarimwe

Reba ikintu gitangaje kibaye kuri wa mugore warongowe n'impanga 2 icyarimwe

Nov 12,2021

Izi mpanga zahisemo gusangira akabisi n'agahiye ndetse n'umugore ibyabo ni inkuru itangaje. Impanga zisa neza zakunze umukobwa umwe nawe atabizi kubera ukuntu basa nyuma birangira biyemeje kumugira umugore wabo, ubu babana mu nzu imwe kandi aritegura kwibaruka imfura. Izi mpanga zirifuza ko uyu mugore nawe yakwibaruka impanga.

 

. Umugore utwite umwana w'impanga 2 ntazi uzaba se

. Umugore ntazi se w'umwana atwite nyuma yo gushyingiranwa n'impanga 2

umugore warongowe n'abasore 2 bavukana

 

Umwe muri izi mpanga ngo yahuye n'uyu mukobwa amwaka nimero ya telefone atangira kumutereta ndetse bigera n'aho bakundana amwemerera urukundo. Nyuma yaho umuvandimwe wa ya mpanga nawe yaje gutereta uyu mukobwa ariko nyamukobwa ntiyabimenya ko ari imbaga ngo amutandukanye n'impanga ye kuko basa nk'intobo, akajya agira ngo ni wa wundi basanganywe.

Bamwitaho nk'umwamikazi bakamutetesha

 

Umwe muri izi mpanga wabanje gukundana na Marie Josiane yasobanuye uko bahuye n'uko uyu mukobwa yamwemereye urukodo. Yagize ati": Tuba turahuye nyine musaba urukundo ararumpereza". Nyuma y'uko uyu mukobwa amwemereye urukundo, umuvandimwe we nawe yaje guhura n'iyi nkumi barateretana ariko umukobwa we ntiyabimenya kuko yabonaga ari wa wundi basanganywe,

Gusa nk'intobo byatumye inkumi inanirwa kubatandukanya akagira ngo umutereta ni umwe

 

Uyu muhungu nawe ntiyari abizi ko impanga ye yamaze gufatisha iyi inkumi, mbese bose bakajya bamutereta ariko batabizi nawe ntabimenye akagira ngo uwo bateretana ni umwe kubera ukuntu basa nk'intobo. Kera kabaye ngo yaje guhura nabo ari babiri kubera ko yabakundaga n'ubundi yiyemeza gukomeza kubakunda nk'uko yabisobanuye ati: "Narabyemye kubera ko bose nari nabakunze".

Babanye neza kandi bafatanya mu mirimo iteza urugo rwabo imbere

 

Uwabanje kumutereta ngo hari aho byageze abonye ko bose abakunda ahitamo kubwira impanga ye ngo bamugire umugore. Yabisonanuye agira ati: "Mpitamo nyine kwegera impanga yanjye ndayibwira nti kuva umugore adukunda twese, tubane nta kibazo. Tubyumvikanaho".

 

Nyuma yo kubaha urukundo bombi bakanabijyaho inama bakiyemeze kumugira umugore wabo, Marie Josiane we byabanje kumucanga yibaza uko azaba umugore w'abagabo babiri ariko nyuma afata umwanzuro. Mu kubisobanura yagize ati: "Byarancanze nyine ukuntu najya mbana n'abagabo babiri ariko biza kurangira mbyakiriye kubera ko bose nari nabakunze".

 

Uyu mugore wabo wabakunze by'impanuka kuko basaga, bamaranye imyaka ibiri bose babana mu nzu imwe. Ngo guhitamo uza kurarana n'umugore [gutera akabariro] nibo babigena kandi nta kibazo bitera. Iby'izi mpanga byakwirakwiye hirya no hino nyuma y'uko bagiranye ikiganiro na Afrimax English ikorera kuri Youtube. Ibinyamakuru bitandukanye byo hirya no hino muri Africa byagarutse ku nkuru yabo.

 

Aba bagabo b'impanga bavuga ko batigeze biga, bakaba batunzwe no gukora amatelefone no gukanika amaradio n'ibindi bikoresho bijyanye na Electronic.

 

Bakanika ama telefone n'ibindi

 

Afrimax English mu kiganiro yagiranye n'aba basore, ntago yagaragaje amazina y'izi mpanga n'aho batuye, gusa ni abanyarwanda. Uyu mugore witegura kwibaruka umwaka utaha ngo yibaza uzitwa se w'umwana atwite bikamuyobera.