Nyuma yo guterana amagambo na Olvis, Kwambikwa impeta na Putin no gushaka kwiyahura, Miss Vanessa yabonye umukunzi mushya - AMAFOTO

Nyuma yo guterana amagambo na Olvis, Kwambikwa impeta na Putin no gushaka kwiyahura, Miss Vanessa yabonye umukunzi mushya - AMAFOTO

Nov 12,2021

Si ubwa mbere abivuze mu itangazamakuru ko adashaka gutangaza umukunzi we, si n'ubwa mbere avuze ko afite umukunzi ariko kumutangaza bikaba ingorabahizi. Miss Uwase Raissa Vanessa Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 yongeye kujya mu rukundo.

 

Ubuzima bw'urukundo bw’uyu mwali ufite uburanga butangaje bwagiye buvugwa cyane bitewe n’ukuntu azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, gusa inshuro nyinshi urukundo rwe rwagiye rurangira nabi habaye intonganya ndetse aheruse guhishura ko yigeze gutekereza kwiyahura kubera ibibazo mu rukundo.

 

Byatangiye nyuma yo gutandukana na Olvis, maze si uguterana amagambo ndetse n’abantu batangira kubibazaho bitewe n’uburyo aba bombi mu bitangazamakuru bari bazwi, ariko bikarangira Miss Vanessa yicujije impamvu yabaye imbarutso yo kubishyira mu itangazamakuru. Mu gutandukana na Olvis ni ibintu byavuzwe cyane, bombi banaterana amagambo. 

 

Miss Vanessa yongera kuvuga ko yicuza ukuntu yahise agira umujinya akabishyira hanze. Yagize ati: ''Ku ruhunde rumwe ndabyicuza ariko ku rundi ruhande simbyicuza impamvu uburyo nabyakiriye twari gutandukana tukanabitangaza ko twatandukanye ariko hatajemo kariya kantu k'umujinya kubishyira hanze nterana amagambo nawe kubera ko ni njyewe wamubanje.''

 

"Yaransubije yego nawe avuga ukuntu kutari kwiza ariko ni njyewe wamubanje, ikintu nicuza ni uburyo nahubutse nkoreshejwe n'umujinya, gusa nanone ntabwo ku rundi ruhande hari ibintu biberaho kukwigisha hari ibintu bibaho bikakwigisha.''

 

Miss Vanessa yakomeje avuga ko yicuza ukuntu yabikoze ndetse akerekana uburakari bwe ariko nanone ngo byaramwigishije. Icyakora yavuze ko ari inshuti ye kandi byarangiye.

 

Ku bijyanye n'ubuzima bwe n'umuherwe Putini yavuze ko bakundanye atari yamukurikiye kubera amafaranga cyane ko ngo n'ubwo bukire bwe atari. Yavuze ko bari n'inshuti bisanzwe atamukurikiyeho amafaranga kubera ko nawe amafaranga atari ayabuze.

 

Ku bijyanye n'amajwi yigeze kujya hanze bamwe mu bakobwa bari guterana amagambo bapfa Putini, yavuze ko atigeze amurwanira n'umukobwa uwo ariwe wese ariko hari abakobwa bagiye bamwurwanira ndetse hari n'abamuteretaga.

 

Vanessa witeguraga ubukwe na Putini bukaza gupfa, yahishuye ko bari baratumiye imiryango, inshuti n'abavandimwe ariko habaho gutandukana na Putini ariko kugeza ubu akaba yarabonye undi mukunzi bari kumwe bishimanye.

 

Miss Vanessa yigeze gushaka kwiyahura, umubyeyi we n’umuvandimwe we baza kumutangira. Miss Vanessa yanditse agira ati “Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si”!

Miss Vanessa yari yaramaze kwambikwa impeta na Putini

 

Nyuma yo gushaka kwiyahura, Miss Vanessa yavuze ko ibyo yanditse hari igihe yabyukaga akumva ubuzima arabwanze ariko byari aho ntabwo yashakaga kwiyahura.

 

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakundaga kugaragaraho umusore witwa Sebihogo akenshi ari kumwe na Vanessa ndetse bagasohokana kenshi nk’uko inshuti zabo zikunda kubivuga.

 

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2021 ni bwo kwihangana byanze noneho Sebihogo arerura asangiza abamukurikira amarangamutima ye kuri Miss Vanessa. Sebihogo yafashe ifoto ari kumwe na Miss Vanessa ayisangiza abamukurikira kuri Instagram ayikurikiza akamenyetso k’umutima ubusanzwe kifashishwa n’abakundana.

Sebihogo umutima wamutamaje yerekana amarangamutima ye kuri Miss Vanessa

 

Miss Vanessa nawe yahise afata ifoto umukunzi we asangije abamukurikira ayishyira kuri konti ye, ayiherekeresha akamenyetso nawe k’umutima.

 

Iyi foto kimwe n’andi magambo bakunze kubwirana ku mbuga nkoranyambaga, agaragara nk’ikimenyetso ntakuka cy’urukundo rwabo bananiwe guhisha nyuma y’igihe kinini bagerageza kurugira ibanga.

 

Amakuru avuga ko Miss Vanessa yatangiye gukundana na Sebihogo nyuma yo gutandukana na Putin Kabalu wari waranamwambitse impeta.

Miss Vaness yanze guheranwa n'amarangamutima

 

Sebihogo uri mu rukundo na Miss Vanessa

Olvis na Miss Vanessa bateranye amagambo mu rukundo rwabo