Abashinjaga Urayeneza Gerard nyiri Kaminuza ya Gitwe bigatuma akatirwa burundu bigaritse uwaboheje mu bujurire

Abashinjaga Urayeneza Gerard nyiri Kaminuza ya Gitwe bigatuma akatirwa burundu bigaritse uwaboheje mu bujurire

Nov 12,2021

Babiri mu bashinjaga nyiri Kaminuza ya Gitwe, Urayeneza Gerard kuba icyitso ku cyaha cya jenoside no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside ndetse akanakatirwa igifungo cya burundu, bisubiyeho baramushinjura, basobanura ko bari barashukishijwe inzoga n’ibiryo.

 

. Abashinjaga Urayeneza Gerard kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi barimo kumushinjura mu bujurire

. Abari bashinje Urayeneza bavuze ko bashutswe

. Urayenezeza Gerard yakatiwe gufungwa burundu ahita ajurira

. Bavuga ko bashukishijwe inzoga n'ibiryo kugirango bashinje Urayeneza Gerard nyiri Kaminuza ya Gitwe

Aba ni umutangabumya Musoni Jerome na Ngendahayo Denys bombi bavuga ko bashutswe n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte wakoraga muri Kaminuza ya Gitwe, wigeze kugirana amakimbirane na Urayeneza ashingiye ku mutungo w’iri shuri.

Ubuhamya bushinjura Urayeneza babutangiye mu bujurire bw’iki gihano gisumba ibindi yakatatiwe, bwabereye mu rukiko rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Musoni yasobanuriye urukiko ko Ahobantegeye yamuguriye inzoga, aranywa, arasinda, ubwo yari amaze gusinda yandika ibaruwa ishinja Urayeneza icyaha atakoze. Mu buhamya yatanze mbere yavugaga ko uwahamijwe icyaha yari atunze imbunda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, ariko mu bujurire yisubiyeho ati: “Nta mbunda nabonanye Gerard nta n’iyo nabonanye abana be.”

Naho Ngendahayo we yasobanuye ko ashinja Urayeneza, Ahobantegeye yari yamushukishije ibiryo n’amafaranga. Ati: “Ahobantegeye Charlotte yize Kaminuza yandushaga ubwenge ibyo navugaga byose ni we wabaga wabimbwiye, ariko ntibyari ukuri gusa yabaga yampaye akawunga n’umuceri maze akambera Mwarimu nta kintu kibi nzi kuri Gerard na bagenzi be.”

Hari abandi batanze ubuhamya bushinjura Urayeneza barimo uwitwa Nyirasande Beatrice wavugaga ko yagize uruhare mu rupfu rwa musaza we. Mu bujurire yavuze ko yabeshye yabishishikarijwe n’uwitwa Kamanzi.

Urayeneza yatawe muri yombi muri Kamena 2020, akatirwa muri Werurwe 2021, ahita ajurira. Urukiko rwasubitse iburanisha kuri ubu bujurire, rizasubukurwa tariki ya 30 Ugushyingo 2021.

Source: Bwiza