Umusore yishwe n'impanuka agiye guhisha umurambo w'umukunzi we yari yishe
Umusore w’imyaka 31 muri Afurika y’Epfo bivugwa ko yateye icyuma umukunzi we kugeza apfuye,yahitanwe n’impanuka y’imodoka yari atwaye agiye guhisha umurambo we.
. Umusore Yishe Umukunzi We
. Yakoze Impanuka Agiye Guhisha Umurambo
Ku wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo, umuvugizi wa polisi, Brigadier Selvy Mohlala, yatangaje ko umukunzi w’undi mugore wafashije guhisha iki cyaha ameze nabi nyuma y’impanuka yabereye ku muhanda wa R23 i Standerton, Mpumalanga.
Brig Mohlala yavuze ko ubwo abapolisi bageraga aho impanuka yabereye, basanze abatatu bapfuye undi yarokotse.
Ku wa gatatu, Mohlala yagize ati: "Polisi iri gukora iperereza ku kibazo cy’ubwicanyi nyuma y’uko abantu batatu (3) bapfiriye mu mpanuka iteye ubwoba ku muhanda wa R23 hafi ya Standerton mu gihe umuntu wakomeretse yajyanwe mu bitaro bya Standerton."
Mbere twatekerezaga ko iyi ari impanuka isanzwe, ariko nyuma y’iperereza ryakozwe n’itsinda ry’ababishinzwe, ibimenyetso byagaragaje ibindi kuko hari abakundanye bari bakoreye ibirori mu nzu imwe yo muri ako gace hanyuma abakundana 2 baza gutongana maze umusore w’imyaka 31 atera icyuma umukobwa w’imyaka 33 bakundanaga.
Abandi bari basohokanye bamufashije gushyira umurambo mu modoka ya nyakwigendera bagamije kujya kuwuhisha."
Ubwo bari batwaye imodoka ku muhanda R23, bagonganye n’ikamyo maze umugore wafashije mu gupakira nyakwigendera ahita apfa mu gihe umukunzi we yakomeretse bikabije ajyanwa mu bitaro bya Standerton.
Uyu musore w’imyaka 31 bivugwa ko yishe umukunzi we na we yarapfuye. Polisi iri gukora iperereza kuri ubu bwicanyi".