Reba noneho ibyo Miss Pamella akoreye The Ben bizamuye amarangamutima ya benshi

Reba noneho ibyo Miss Pamella akoreye The Ben bizamuye amarangamutima ya benshi

Nov 13,2021

The Ben wasangije ubutumwa bwanyuze benshi yongeye gutakwa na Pamella wemeje nanone ko ariwe rudasumbwa yaremewe. Ni nyuma y'uko benshi bongeye kugaragaza ko batewe amatsiko menshi na Album yenda gushyira hanze ndetse bamwe bahamya ko bagiye guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga niba atayishyize hanze.

. Umuhanzi The Ben

. Miss Pamella Yateye Imitoma Umukunzi We The Ben

. The Ben Agiye Gushyira Hanze Album Ye

. Miss Pamella ateye imitoma The Ben abantu barumirwa

. Album ya The Ben itegerejwe na benshi

 

The Ben benshi basigaye bita Tiger B ni umwe mu bahanzi badakunze gushyira amafoto menshi ku mbuga nkoranyambaga ariko iyo asangije ubutumwa abamukurikira yaba iifoto cyangwa amashusho byishimirwa na benshi. Pamella uherutswe kwambikwa impeta na The Ben, yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze arandika ati: ”Yaweeee umukunzi wanjye ni mwiza.” 

 

Akimara gushyiraho ubwo butumwa, The Ben nawe ntiyazuyaje yahise amusubiza anamugaragariza ko anyuzwe no kumukunda kandi azabikora iteka agira ati: ”Ndagukunda iteka”. Iyi foto The Ben yashyize hanze, agaragara yambaye ingofero y’umukara n’imyenda ijya gusa ibihogo afite igikombe cy’ubururu ahagaze ku nkingi y’inyubako y’amabara y’umweru.

 

Si Pamella wenyine wagize icyo atangaza kuri The Ben yifashishije iyi foto, ahubwo hari n’abandi benshi bashyize ibitecyerezo kuri iyi ifoto. Nta kindi bagarukagaho uretse kumugaragariza ko bishimye cyane kandi batewe amatsiko menshi na Album ya gatatu yitegura gushyira hanze. Nk'uko akomeza kubigaragaza ikorwa ry'iyi Album riragana ku ndunduro, ikaba yajya hanze umunota uwo ari wo wose.

 

Umwe mu bafana ba The Ben, yagize ati:”Njye ngiye kuva kuri instagram niba udashyize hanze Album.” Ni ubutumwa bugaragaza ko rwose abantu bafite amatsiko menshi ya Album ya The Ben igizwe n’indirimbo 12, kimwe cya kabiri cyayo akaba ari indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, izindi zisigaye zisanzwe zerekeranye n’urukundo nk'uko yabitangaje.

 

Pamella yarase ubukaka n'ubushongore umukunzi we The Ben uherutse kumwambika impeta

Iyi foto ya The Ben ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi no guhererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga