Biratangaje! Umusore n'inkumi Bahuriye kuri Facebook basezeranira kuri Zoom ntawe urahura n'undi

Biratangaje! Umusore n'inkumi Bahuriye kuri Facebook basezeranira kuri Zoom ntawe urahura n'undi

Nov 15,2021

Ayse umukunzi we Darrin bambikanye iy’urudashira ku rubuga rwa Zoom rukoreshwa abantu baganira ndetse ko ubu ari umugore n'umugabo nubwo ntawe urahura na mugenzi we amaso ku maso. Ayse avuga ko magingo aya umubano wabo umeze neza nubwo bitarabakundira ko bahura ngo baganire.

. Umusore n'umukobwa bashyingiraniwe kuri zoom

. Umusore n'umukobwa bashyingiranwe nta n'umwe urabona undi

 

Brit Ayse w’imyaka 26 y’amavuko na Darrin w’imyaka 24 y’amavuko ubu ni umugabo n’umugore byemewe n’amategeko nyuma yo gusezerana bakoresheje urubuga rwa Zoom nubwo ntawe urabona undi amaso ku maso.

 

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun avuga ko aba bombi bahuriye ku rubuga rwa Facebook mu mwaka dusoje wa 2020, ubwo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi hari gahunda ya guma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19.

 

Ikinyamakuru The Sun gikomeza kivuga ko Ayse yahuye n’uyu musore muri group yo ku rubuga rwa Facebook yarigamije guhuza abantu bava mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi bakaba inshuti. Ayse nawe yagezemo abona inshuti ndetse bigera naho abaye umugabo we. Ayse na Darrin nyuma yo kumenyanira kuri Facebook baje no kwambikana impeta mu muhango wabaye hakoreshejwe uburyo bwa Video Calling ku rubuga rwa Zoom, nyamara nta numwe urahura na mugenzi we ngo baganire imbona nkubone barebana akana ko mu jisho nk’abandi.

 

Ayse yagize ati: ”Nta numwe muri twe watekerezaga ko byagera aha ubwo twatangiraga kurambagizanya umwaka ushize. Ariko ubu twambikanye impeta byose byararangiye ndetse byemewe n’amategeko. Kugeza ubu sindabyiyumvisha.”

Ayse na Darrin ubu ni umugabo n'umugore

 

Nyuma yo gusezerana kubana akaramata mu muhango wabereye muri leta ya Utah, Ayse avuga ko iyo ijoro rigeze bari kuganira mu buryo wa Video Calling bigera naho basinzira bakiri kuvugana mu rwego rwo kumva ko bari kumwe nk’abashakanye. Ayse yavuze ko aribyo bibafasha kumva barikumwe nubwo bigoye kubyiyumvisha ariko kuri we yumva ntacyo bitwaye.

 

Muri urwo rwego kandi Ayse yakoze igipupe kiri mu isura y’uyu mugabo we Darrin mu rwego rwo gukomeza kumva ko barikumwe nk’umugabo we bashakanye. Ayse na Darrin ukomoka mu mugi wa Detroit muri leta ya Michigan bashakanye mu Gushyingo umwaka ushize wa 2020 nyuma baza gutegura guhura ariko ntibyabakundira. 

 

Uyu mugore yakomeje avuga ko we n’umugabo we bazakomeza gukora uko bashoboye bagahura nibibakundira ndetse uko umubano wabo umeze neza magingo aya. Yagize ati: “Nkumbura Darrin burimunsi gusa ndabizi ko umunsi umwe tuzabonana ndetse bizaba ari iby’ingenzi.” Ubwo uyu Darrin yajyaga kumusaba ko bazabana ibi bizwi nka Marriage Proposal yabanje guca kuri se w’uyu mukobwa maze nawe abiha umugisha.