Naryamanaga na papa na marume gusa mama ntiyigeze anyizera ubwo namubwiraga ibiri kumbaho - UBUHAMYA BUTEYE AGAHINDA

Naryamanaga na papa na marume gusa mama ntiyigeze anyizera ubwo namubwiraga ibiri kumbaho - UBUHAMYA BUTEYE AGAHINDA

Nov 15,2021

Umugore yashyize hanze amakuru yari ahishwe avuga ko Se umubyara na nyirarume bamuhatiriye kuryamana bikarangira abikoze, yabibwira nyina akamutera utwatsi ahubwo akamusaba guceceka no kutagira icyo arenzaho ngo umuryango udaseba.

. Naryamanaga na papa na marume bampatirije

. Nabwiye mama ibyo papa na marume bankorera yanga kunyizera

. Mama yansabye guceceka ubwo namubwiraga ko mpohoterwa na papa

 

Umubyeyi we ntiyamuteze amatwi, ngo yamusanze kenshi amubwira ibiri kuba amubwira ko se umubyara ari kujya amukoresha utuntu tidashimishije ndetse amubwira ko bimaze igihe kirekire, gusa umubyeyi we, ntiyamwizera atungurwa n'uko ngo yamubwiye ko ari kubeshya.

 

Uyu mukobwa yavuze uburyo nyirarume yatangiye amwigiraho inshuti. Ati "Marume wanjye yatangiye anyigiraho inshuti, nkabona ntabwo bisanzwe, n'uko njya kubibwira mama wanjye, mama ntiyabyumva. Mama nta n'ubwo byibura yakoze iperereza cyangwa ngo yicarane nawe ngo amubaze niba ibyo mvuga aribyo cyangwa ngo anamwiyame".

 

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ubwo nyirarume yagendaga, se yakomeje kumwitaho nk'umugore we. Se ngo yatangiye kujya amwereka imico idasanzwe kugeza ubwo nawe aryamanye nawe, abibwiye nyina abihakanira kure ntiyamwumva, ahubwo amusaba kuguma acecetse kugira ngo bitangiza umuryango bakabaseka.

 

Ababyeyi bose b'aba mama baba bagomba kumva abakobwa babo, bakamenya ko bari guca mu bintu bitaboroheye bikaba byabafasha kumenya ko bakwiriye kubatega amatwi. Ese muri iyi nkuru warenganya Se na nyirarume bamusambanyije cyangwa warenganya nyina wanze kumwumva?Nk'umubyeyi, ese nawe wabikora nk'uko nyina yabikoze cyangwa watega umukobwa wawe amatwi?.

 

Inkomoko: Opera News