Kylian Mbappe yasubiyemo amateka yaherukaga mu 1958 anafasha Ubufaransa gukatisha itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar

Kylian Mbappe yasubiyemo amateka yaherukaga mu 1958 anafasha Ubufaransa gukatisha itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar

Nov 15,2021

Rutahizamu w’Ubufaransa Kylian Mbappe yaraye atsinze ibitego 4 mu mukino igihugu cye cyanyagiyemo Kazakhstan ibitego 8-0,bituma ayifasha kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2022 kizabera muri Qatar ndetse akora agahigo ko kuba undi mukinnyi w’Ubufaransa utsinze ibitego 4 wenyine mu mukino nyuma ya Juste Fontaine wabikoze mu mwaka 1958.

 

. Kylian Mbappe yatsinze ibitego 4 mu mukino umwe

. Ubufaransa bwakatishije itike yo kwitabira igikombe cy'isi kizabera muri Qatar

. Kylian Mbappe yaciye agahigo kaherukaga mu 1958

 

Uku gutsinda uyu mukino wo mu itsinda D byatumye Ubufaransa buza ku mwanya wa mbere n’amanota 15, ane imbere ya Finlande iri ku mwanya wa kabiri ndetse bazesurana ku mukino wabo wa nyuma mu itsinda ku wa kabiri.

 

Karim Benzema nawe yatsinze ibitego bibiri mu gihe Adrien Rabiot na Antoine Griezmann banyeganyeje inshundura inshuro imwe buri wese bitanga umusaruro mwiza ku kibuga Parc des Princes.

 

Ubufaransa bwafunguye amazamu hakiri kare ubwo Mbappe yatsindaga ku munota wa gatandatu ku mupira mwiza yahawe na Theo Hernandez.

 

Mbappe yahise yongeraho igitego cya kabiri cy’u Bufaransa nyuma y’iminota itandatu ku mupira mwiza yahawe na Kingsley Coman.

 

Kandi Coman yongeye kumuha umupira mwiza ku munota wa 30 ashyiramo igitego cya 3 hakiri kare cyane.

 

Abafaransa ntibahagaritse gutsinda kuko nyuma y’ikiruhuko bakomereje aho bari bacumbike binjiza ibitego bibiri byihuse byatsinzwe na Benzema.

 

Ijoro ry’ibitego bya Mbappe ryabaye amateka mu gutsinda ibitego mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

 

Hat-trick ye yabaye iya mbere ikozwe n’umukinnyi w’Ubufaransa ku rwego mpuzamahanga kuva Dominique Rocheteau yabikora mu 1985.

 

Kandi mu gutsinda ibitego bine,yabaye umuntu wa mbere wabikoze mu mukino w’Ubufaransa kuva Juste Fontaine yabikora mu 1958. N’umukinnyi wa kane ubikoze kuva Ubufaransa bwatangira gukina umupira w’amaguru.

 

Nyuma yo kugira uruhare runini mu gufasha Ubufaransa gutsindira igikombe cy’isi cyo muri 2018 cyabereye mu Burusiya ubwo yatsindaga ibitego bine, harimo kimwe cyo ku mukino wa nyuma,Mbappe yashimangiye ko we na bagenzi be bifuza kugerageza kugisubirana

 

Nyuma yo gutsinda 8-0 ku wa gatandatu, yagize ati: "Twifuzaga kwiha amahirwe yo kwisubiza igikombe cyacu.

 

Ndetse no ku bagikinnye bakanagitwara, ni inzozi zihambaye gukina mu gikombe cy’isi. Abafana babyishimiye, natwe twabyishimiye. Twubashye umukino ndetse n’abo duhanganye. Twifuzaga gukomeza gukina neza kugeza ku iherezo. "

 

Mbappe ubu amaze gutsinda ibitego 23 mu mikino 52 gusa amaze gukinira ikipe y’Ubufaransa "Les Bleus".