Umubyeyi yiyahuye nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyurira umukobwa we imiti aho arwariye mu bitaro

Umubyeyi yiyahuye nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyurira umukobwa we imiti aho arwariye mu bitaro

Nov 15,2021

Abapolisi bo mu Karere ka Rarieda mu gihugu cya Kenya barimo gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo w’imyaka 55 mu mudugudu wa Tuoro mu gace ka West Asembo bivugwa ko yiyahuye.

Umugabo Yiyahuye

. Yabuze Amafaranga Yo Kwishyura Imiti Y'umukobwa We

Bivugwa ko Alfred Owuor yiyahuye nyuma y'uko umwe mu bantu bo mu muryango we yari yamusezeranyije kumufasha kwishyura fagitire y'ibitaro y'umukobwa we ariko akaza kwisubiraho ku munota wa nyuma.

Nk’uko byatangajwe n'Umuyobozi w'agace ka West Asembo Wycliffe Odiango, ngo umurambo w'uyu mugabo wavumbuwe umanitse ku giti umugozi uri mu ijosi mu gihuru.

Yabonetse yapfuye nyuma gato yo kubona amakuru ko mwene wabo atakimufashije kwishyura amafaranga y’ibitaro ngo yishyure imiti umukobwa we yari akeneye nk’uko iyi nkuru dukesha Standardmedia ivuga.

Umuyobozi ati: "Umurambo wavumbuwe n’umuturanyi wari ugiye kuzirika ihene ye maze aratabaza".

Odiango yavuze ko uyu mugabo yari asigaye yibana nyuma yo gutandukana n'umugore we.

Umukobwa we yari yinjiye mu Bitaro by'Akarere ka Bondo kandi hakenewe Amashilingi 13,000 yo kwishyura imiti.

Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro by’Akarere ka Madiany ngo ukorerwe ibizamini.