Cristiano Ronaldo yasutse amarira nyuma y'uko abujijwe amahirwa yo guhita yerekeza mu gikombe cy'isi

Cristiano Ronaldo yasutse amarira nyuma y'uko abujijwe amahirwa yo guhita yerekeza mu gikombe cy'isi

Nov 16,2021

Ryabaye rimwe mu majoro mabi yabayeho mu mateka ya Cristiano Ronaldo, nyuma yahoo Portugal itsindiwe mu rugo na Serbia ibitego 2-1, bituma idahita ibona itike yo kuzakina igikombe cy’Isi cya 2022, aho biyisaba kubanza guca mu mikino ya kamarampaka (Playoffs).

. Cristiano Ronaldo ashobora kutagaragara mu gikombe cy'isi umwaka utaha muri Qatar

. Portugal yatsindiwe mu rugo na Serbia

. Cristiano Ronaldo yarijijwe cyane na Serbia yatumye itabona itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi kizabera muri Qatar

 

Byari amarira n’agahinda kuri kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo watunguwe n’intsinzwi igihugu cye cyabonye mu rugo imbere ya Sebia yanababujije amahirwe yo guhita babona itike yo kuzakina igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022.

 

Portugal yegukanye igikombe cya Euro 2016, yatunguwe na Serbia i Lisbonne iyihatsindira ibitego 2-1 birimo igishaririye cyane cya Mitrovic cyatsinzwe mu minota y’inyongera kugira ngo umukino urangire.

 

Portugal yasabwaga kubona inota rimwe ngo ibone itike y’igikombe cy’Isi kuko yari kuba irangije ku mwanya wa mbere mu itsinda A, ikaba yakoze amakosa itsindirwa mu rugo na Serbia mu buryo butunguranye, ijya mu mazi abira yo kutazagaragara mu gikombe cy’Isi cya 2022.

 

Ubwo ifirimbi ya nyuma yavugaga isoza umukino, Cristiano w’imyaka 36 yagaragaye mu marira menshi, batakaje amahirwe yo guhita berekeza mu gikombe cy’isi ku nshuro ya gatanu.Igitego cyatsinzwe na rutahizamu wa Fulham, Aleksandar Mitrovic cyabashegeshe cyane.

 

Portugal yatangiye neza kuri Estadio da Luz nyuma yuko Renato Sanches atsinze igitego cyafunguye amazamu ku munota wa kabiri.

 

Serbia yaje kwishyura ku munota wa 30 ibifashijwemo na Dusan Tadic wanazonze cyane Portugal muri uyu mukino, nyuma y’ishoti rikomeye yateye umunyezamu Rui Patricio ananirwa gukuramo uwo mupira.

 

Aleksandar Mitrovic yababaje cyane abanya Portugal ku munota wa 90 atsnda igitego cya 2 cyahesheje Serbia itike y’igikombe cy’Isi, gishyira mu icuraburindi Portugal.

 

Iki gitego cyujuje ibitego 44 Mitrovic amaze gutsindira Serbia mu mikino mpuzamahanga.

 

Joao Palhinha ukina mu kibuga hagati muri Portugal nyuma y’umukino yagize ati: "Tugomba gufata inshingano kuko twakinnye umukino mubi. Twugariye cyane mu gice cya kabiri. Dushimire Serbia, bakinnye neza ariko dufite ubushobozi bwo kuba ku isonga. Abantu bose mu rwambariro bari bababaye ariko tugomba kureba imbere mu mikino ya kamarampaka, kuko turi beza cyane bo kujya mu gikombe cy’Isi. Ntushobora gutsinda igihe cyose. Ibibazo ni bimwe mu bigize ubuzima kandi iyi myumvire igomba kuduha imbaraga nyinshi".

Portugal isigaje amahirwe amwe gusa yo gushakira itike mu mikino ya kamarampaka, kugira ngo igerageze gushaka itike izayijyana muri Qatar. Cristiano mu marira menshi nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Serbia

Byagoye cyane Cristiano kwakira ko batabonye itike y'igikombe cy'Isi ku mukino wa Serbia