Umuherwe yashatse parikingi y'imodoka ye yo mu bwoko bwa Benz Mercedes muri banki akoresheje amayeri ahambaye

Umuherwe yashatse parikingi y'imodoka ye yo mu bwoko bwa Benz Mercedes muri banki akoresheje amayeri ahambaye

Nov 16,2021

Umugabo uri muri bamwe bazwi nk’aba Maasai, w’umuherwe utunze ama miliyoni atagira ingano, yakoze agashya yishakira parikingi y’imodoka ya Mercedez Benz muri Banki muri Nairobi.

 

Muri Kenya mu murwa mukuru Nairobi, hakomeje gucicikana inkuru y’umu Masai waciye agahigo yishakira umutekano w’imodoka ye ya Mercedez Benz, mbere y’uko ajya mu rugendo yamazemo ukwezi muri Dubai.

 

Uyu mu Maasai mbere y’uko yerecyeza muri uru gendo yabanje kujya muri Banki asaba inguzanyo y’amashilingi ya Kenya angana n’ibihumbi 5 (5000), asabwe ingwate atanga imodoka ye yari iparitse hanze, yo mu bwoko bwa Mercedez Benz.

 

Abakozi ba Banki ntakuzuyaza bamwemereye inguzanyo, ya modoka barayifata bayijyana muri parikingi yabo, wa mugabo nawe yerecyeza muri Dubai, nyuma y’ukwezi yaje guhindukira yishyura inguzanyo n’inyungu zayo.

 

Mbere yo gusubizwa ingwate, umwe mu bakozi ba Banki yaramwegereye amubaza impamvu yamuteye kuguza amashilingi ibihumbi 5 nyamara mu isuzuma bakoze barasanze ari umuherwe kabuhariwe utunze ama Miliyoni atagira ingano.

 

Nawe asubiza ababwira ko yashakaga kubona ahantu yaparika imodoka ye hafite umutekano, ahantu azajya yagaruka agasanga imodoka ye nta kibazo yagize kuko yasanze muri Nairobi nta handi yari bubone hatekanye yaribusige imodoka ye kandi ku mashilingi macye.