Abasore: Kora ibi bintu niba umukobwa mukundana ashaka ko mutandukana
Muri iyi nkuru turagufasha kumenya icyo wakora mu gihe wamenye ko uwo mukobwa ashaka ko mutandukana.
. Icyo wakora mu gihe ubona ko umukobwa ukunda ashaka ko mutandukana
. Ibintu 7 wakora mu gihe umukobwa ashaka ko muhagarika urukundo mwari mufitanye
. Nkore iki ko umukobwa dukundana ashaka ko dutandukana?
1. Muhe akanya:
Rimwe na rimwe mu rukundo, abantu bakenera akanya gahagije. Rimwe na rimwe hari ubwo mwembi mwumva ko mutiteguye urukundo rukakaye muri guhabwa, cyangwa umwe muri mwe akaba atarwiteguye. Muri ibi bihe rero abantu baba bakeneye gutandukana ho gato, bagahana umwanya. Uyu mukobwa muhe umwanya, ari nta n’icyo umubajije.
Muri iki gihe cyo kwiheza no kwiha umwanya, bizatuma witekerezaho, umenya niba hari amakosa ufite noneho uyemere muyashakire umuti. Ushobora gusanga nta n’amakosa ahari ariko mwari mukeneye kwiha uwo mwanya mwembi. Ese wigeze wiha umwanya wowe ubwawe ngo wumve uburyo byagufashije? Muganire mwihe agahe mwese muziranyeho n'igihe kazashirira. Mushobora gufata nk'icyumweru cyangwa iminsi mike.
2. Ba intwari y'urukundo rwanyu, murwanirire:
Niba koko umukunda murwanirire, umwereke ko utabaho utamufite nk'uko wirirwa ubiririmba. Kumenya ko umukunzi wawe adashaka ko mukomezanya ni agahinda kandi byakubabaza kurushaho, gusa nanone kumenya ko akeneye umwanya nabyo n'i mugisha. Niba hari akabazo uzi neza ko afite, ba wowe umufashe muri cyo. Murwanirire, kora iyo bwabaga urwane. Mutunguze utuntu tw'impano dutangaje. Mutekere, musohokane, mutemberane mwembi. Mwibutse ibihe byiza mwagiranye. Mwereke uburyo uri mwiza kuri we, ...
3. Irekure mu gihe muri kumwe:
Ujye wirekura , mujye muganira cyane, mwirekure. Kwifata bigasa n'aho hari ibintu uri kumuhisha bizamubabaza cyane. Mubwire niba wagize umunsi mubi, niba wagize umunsi mwiza mubwire,...Mugire inama zituma aba we ubwe,...
4. Mureke agende:
Ntabwo aribyo wifuzaga ariko nicyo gisubizo cya nyuma ukwiriye gukora. Mureke agende. Niba bigaragara ko utishimanye nawe kandi ukaba ari ntako utagize, mureke agende. Bikore ubyikoreye, ubitekerejeho, mwereke ko ntacyo utakoze.
5. Ihereze igihe:
Mu rwego rwo kwikuramo urukundo rubi warimo fata akanya witekerezeho, umere neza. Niba ubabajwe n'igihombo cyo kubura uwo wakundaga, komera, ihe agahe.
6. Siba numero n'ibyabahuzaga
7. Sibanganya buri kimwe gishobora kumukwibutsa.