Inama ku bashakanye: Dore amakosa 5 ugomba kwirinda uri mu buriri

Inama ku bashakanye: Dore amakosa 5 ugomba kwirinda uri mu buriri

Nov 16,2021

Mu bashakanye ikintu cy'ingenzi cya mbere ni ukubana neza kandi umubano wabo ugakomera ariko ibi ntibyagerwaho mu gihe hari ibitagenda neza mu buriri cyangwa mu gutera akabariro kuko ari ho hahera ibibazo bindi, iyo kuryamana bitagenda neza. Menya amakosa ugomba kwirinda mu buriri uri kumwe n'umugore wawe.

 

. Ibyo ugomba kwitwararika mu buriri

. Ibyo ugomba gukora kugirango ushimishe umukunzi wawe

. Irinde gukorera ibi bintu uwo mwashakanye

 

Hari ubwo uzabona umugore atishimiye igikorwa cyo gutera akabariro bitewe n'impamvu zinyuranye zimwe zituruka ku makosa umugabo akora muburiri rimwe na rimwe na namenyeko ya yakoze. Ni byiza ko umugore wawe umushimisha igihe muryamanye ku buryo nawe azajya abasha kukwisanzuraho bihagije igihe cyose muri mu buriri nk'uko byatangajwe n'urubuga Elcrema:

 

1. Irinde ubwanwa bwashokonkoye

 

Ubwanwa ni kimwe mu bintu wakwirinda, igihe bumaze iminsi igera nko kuri 3 butogoshwa bujomba uwo muryamanye, bikaba byamutera kutakwisanzuraho neza. Ubusanzwe abagore ntibakunda ubwanwa bwinshi bubabangamira.

 

2. Irinde kuba wabyuka ukajya kwirebera Televiziyo

 

Igihe uri kumwe n’umugore wawe, muhe umwanya wose ushoboka kuko bizamushimisha cyane, wigira utundi tuntu uhugiramo, umupira, filime cyangwa ngo urangazwe na telephone, ibiganiro ukunda byose bihagarike umuhe agaciro. Iyo utamuhaye umwanya uhagije ngo umwereke ko muri kumwe kandi ko umwitayeho ibi abifata nko kumusuzugura.

 

3. Irinde kwibagirwa kumusoma

 

Igihe uri kumwe n'umugore wawe mu buriri imibonano mpuzabitsina ntabwo ariyo yonyine mwahuriraho ahubwo musome kuko biri mu bintu abagore bakunda cyane unamukorakore bizamushimisha cyane. Wikwihutira gukora imibonano utabanje kumukorera ibi kuko ari byo bimutegura kumwinjiza muri icyo gikorwa.

 

4. Irinde kurangiza mu isegonda

 

Umugore kugira ngo arangize bimara nibura iminota 20, koresha uko ushoboye kugira ngo nawe abashe kurangiza. Utinze igihe muri gutera akabariro bizabafasha, mwese kuryama mumeze neza kuko iyo aryamye atarangije ntabyishimira habe na gato.

 

5. Ntuzage mu buriri utisukuye

 

Niba ushaka ko umugore wawe agusoma, agukorakora, ni byiza ko mbere yo kujya mu gitanda ubanza ukahakora isuku, ukitunganya neza ntuge mu gitanda ugiye kumunukira. Iyo umugore abonye ufite isuku nkeya bisubiza inyuma ibyishimo bye.