Habonetse umugezi ufite impumuro y'inzonga ndetse amazi yawo arimo alukoro

Habonetse umugezi ufite impumuro y'inzonga ndetse amazi yawo arimo alukoro

Nov 18,2021

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri leta ya Hawaii, hari umugezi utangaje ufite impumuro nk’iy’inzoga ndetse n’amazi yawo aherutse gukorwaho ubushakashatsi basanga yifitemo alukolo. Ubu bushakashatsi bwakozwe nyuma y’amakuru y’abantu batandukanye baturiye uyu mugezi batanze.

. Umugezi uhumura nk'inzoga

Nyuma y’uko abaturage baturiye uyu mugezi batanze amakuru ku buyobozi, haje gukorwa ubushakashatsi ku mazi y’uyu mugezi maze ibisubizo bigaragaza ko aya mazi yifitemo alukolo ku kigero cya 1.2% nyuma y’ibipimo byafashwe.

 

Uyu mugezi uherereye mu gace ka Waipio mu kirwa cya Oahu muri leta ya Hawaii. Abantu benshi batembera kuri uyu mugezi batangarira impumuro yawo kuko ngo ntaho itandukaniye n’iyi nzoga zisanzwe. Umwe mubasuye uyu mugezi yagize ati: “Ubwo twageraga hano warikugira ngo ni urwengero rw’inzoga rumaze iminsi ibiri cyangwa itatu rutangiye gukora.”

 

Nyuma y’aya makuru atandukanye y’abantu basuye uyu mugezi, kimwe mu kinyamakuru cyo muri leta ya Hawaii cyitwa Hawaii News cyafashe icyemezo cyo gukora ubushakashatsi ku mazi y’uyu mugezi ngo harebwe niba haba harimo alukolo koko.

 

Amazi y'uyu mugezi afite impumuro nk'iyi nzoga 

 

Iki gitangazamakuru cyafashe amazi y’uyu mugezi maze cyiyajyana muri Laboratwari ya FQ Labs, nyuma y’ibisubizo bya Laboratwari byagaragaje ko muri aya mazi harimo alukolo ku kigero cya 1.2% ndetse n’isukari ku kigero cya 0.4%, ibi bikaba bimwe mu bigize inzoga zisanzwe abantu banywa.

 

 

Ibisubizo byo muri laboratwari byagaragaje ko aya mazi arimo Alukolo

 

N’ubwo iki kigero cya alukolo atari kinini cyane kuko inzoga zoroheje ziba zifite ikigero cya alukolo kuva 2 kugeza kuri 4%, ariko biratangaje kuba muri aya mazi harimo iki kigero cya alukolo ndetse n’impumuro yayo imeze nk’iyi nzoga zisanzwe.

 

Nyuma y’ubu bushakashatsi bwakozwe kuri uyu mugezi, amakuru avuga ko hakekwa ko aya mazi yaba yarahumanyijwe n’amazi ava mu nganda zitandukanye zenga inzoga zituraniye uyu mugezi, bityo rero hakaba hagomba kongera gukorwa ubushakashatsi hakarebwa niba ariyo ntandaro yo guhumana kw’aya mazi.