Abasore: Rekeraho guhangayika kuko uyu mukobwa aragukunda kandi yakwimariyemo ndetse ntaho ateze kujya kuko agukunda n'umutima we wose. Dore ibimenyetso

Abasore: Rekeraho guhangayika kuko uyu mukobwa aragukunda kandi yakwimariyemo ndetse ntaho ateze kujya kuko agukunda n'umutima we wose. Dore ibimenyetso

Nov 18,2021

Abakobwa baragoranye. Ubusanzwe bazwi nk’abantu badapfa kwemera byoroshye, ibihamya bifitwe n’abasore bamwe na bamwe. Ikiba gikenewe ni umusore ushikamye gusa. Biragoye kumenya ikiri mu mutwe w’undi muntu, ariko umukobwa ugukunda uzamubona umumenye kuko hari ibimenyetso bigaragara.

. Umukobwa ugukunda bizira uburyarya

. Ibyakugaragariza ko umukobwa agukunda kandi yakwimariyemo

. Nabwirwa n'iki ko umukobwa ankunda by'ukuri?

 

Abasore cyangwa abagabo akenshi bakunda kwifuza kumenya niba abo bakunda babakunda koko, nta nakimwe kigoranye, gusa muri iyi nkuru uramenyeramo niba koko uwo mukobwa agukunda cyane.

 

1. Ahora iteka aguhangayikiye: 

 

Kubera ko urukundo rurimo no kuba yakuririmbira  cyangwa agakora n’ibindi bintu bitandukanye, ariko umukobwa ugukunda azabikwereka ariko cyane cyane uzabibonera mu buryo aguhangayikira. Uwo mukobwa niba agukunda azabikora we wese. Nurwara cyangwa ukagira ikindi kibazo, azaba ahari ngo agufashe. Niba ufite umuntu ugukunda akaba atakwitaho tekereza kabiri.

 

2. Ibintu urimo ubikora neza cyane: 

 

Ikimenyetso kigaragaza ko uri kumwe n’umukobwa ugukunda cyane, ni uko buri kimwe ukora uzajya ugikora neza cyane, ndetse n’umwuga urimo cyangwa umwuga ukora ukajya uwukora neza cyane. Niba hari aho uri kujya, azakuba hafi .

 

3. Agushyira ku isonga mu by’imbere kuri we: 

 

Iteka aguha agaciro ukwiriye. Ntan’ubwo azigera ahitamo undi muntu. Ni wowe gice cy’ingenzi kuri we.

 

4. Agutera imbaraga zo kugera ku ntege zawe: 

 

Ikigaragaza ko umukunzi wawe agukunda cyane, ni uko agufasha kugera ku ntego zawe zisanzwe muri ubu buzima. Bimubera nk’ijuru kukubona wishimye wageze ku ntego zawe. Ntabwo ajya acika intege, iteka ahora agutera imbaraga. Atuma wumva ko ushoboye.

 

5. Ni umugwaneza cyane kuri wowe: 

 

Ahora atuje ndetse ari umugwaneza kuri wowe. Uko warakara kose, ahora ari iruhande rwawe. Arakubabarira akanagufasha nawe kwibabarira. Iyo yaguze ikintu abona ko ukeneye arakiguha. Ntan’ubwo azashidikanya kuguha amafaranga kubera ko abona ko uyakeneye.

 

6. Akunda kumarana igihe nawe: 

 

N’ubwo unaniwe, ariko umukunzi wawe wa nyawe ahora yifuza ko mumarana igihe. Akunda kuba ari iruhande rwawe.

 

7. Niwe nshuti yawe magara: 

 

Iteka ahora akumva cyane kandi aguha inama ukeneye cyane no mu gihe uzikenereyeho. Iteka ahora yiteguye kugufasha. Ni inshuti nziza kuri wowe.