Shaddyboo yashishuye ukuntu yasireyinze ubwo yari afunzwe hamwe n'abahanzi nka King James na K8 ahatwa ibibazo n'abafana

Shaddyboo yashishuye ukuntu yasireyinze ubwo yari afunzwe hamwe n'abahanzi nka King James na K8 ahatwa ibibazo n'abafana

Nov 20,2021

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo ,yahishuye udushya atazibagirwa yakoreye muri gereza ubwo yari yatawe muri yombi ari kumwe n’abahanzi barimo King James na K8 Kavuyo, mu mvugo ye Shaddyboo yagaragaje ko no mu buroko yasireyinze bikomeye hakabura gusa telephone ngo ajye ku mbuga nkoranyambaga abyereke rubanda.

. Shaddyboo yahishuye uko yari abayeho muri gereza ubwo yafungwaga azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19

. Shaddyboo wemeza ko ari slay-queen ati: "No muri gereza narasireyinze"

. Shaddyboo yavuze isomo yakuye muri gereza

 

Ku munsi w’ejo taraiki 18 Ugushyingo 2021,Shaddyboo nibwo byose yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuhanzi Muchomante uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Live kuri Instagram.

 

Muri iki kiganoro Shaddyboo hari aho yageze asaba Muchomante bari bafunganye ko bavuga ku buryo bafunzwemo kandi bavugisha ukuri. Shaddyboo hari aho yagize ati"Cherie ibaze ko uriya munsi njya nicara nkawukumbura".

 

Yakomeje avuga ko agiye kuvugisha ukuri maze ahishura udushya we na Muchomante bahakoreye yumva atazibagirwa ati"Man twarasireyingaga ......ngo slay queen cherie hariya niho nasireyinze ndumirwa! ikintu cyari kibuze ni ugufata fone nkasinapinga cyangwa amafoto".

 

Atabwa muri yombi yafatanye n’abarimo King James, K8 Kavuyo, Muchomante n’abandi

 

Yakomeje avuga ku buryo basireyinze muri geraza maze atanga urugero rw’ibyo bakoze umunsi umwe bacyibyuka ati"Twarabyutse turitegura twisiga make up umunwa turawududubiza hanyuma dushyiramo lunete turavuga ngo tugiye ku bwiherero dusohoka twambaye amasakoshi wumve ukuntu byatwokamye! Rero ibintu byo kumbwira ngo Slay Queen, ariko kubera iki bumva ko Slay queen ari ikibazo cherie ? Njyewe mbona nta kibazo birimo!".

 

Yahize avuga ko we ari Slay Queen ubikora mu buryo bwiza avuga ko ababimwita ntacyo bimutwara kuko ntacyo byamuhinduraho. Yakomeje avuga ko umuntu ’utarafungwa mu Rwanda adatwika’ icyakora anashimangira ko bafunzwe bitaweho ashimira Polisi y’u Rwanda anavuga ukuntu gufungwa yabikuyemo isomo. Ati"Ngomba gushimira Polisi y’u Rwanda bampaye akanya ko kwitekerezaho nkareba kure ubundi ntabwo narebaga kure kuko amaso yanjye afite ikibazo cyo kureba kure".

 

Abafana bamuhase ibibafo byinshi

 

Shaddyboo yabajijwe ibibazo byinshi n’abafana bari bakurikiye ikiganiro harimo n’uwamubajije aho aherereye, avuga ko ubu ari muri Nigeria akaba yarajyanywe yo na gahunda ikomeye atifuje gutangaza.

 

King James, Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo hamwe n’abandi bari kumwe barimo na Muchomante bafatiwe mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ku wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 hafi y’ikiyaga cya Kivu, bose hamwe bakaba ari umunani.

Tags: