Musore, Ntuzigere wingingira umukobwa mukundana kugukorera ibi bintu kuko wazicuza ubuzima bwawe bwose

Musore, Ntuzigere wingingira umukobwa mukundana kugukorera ibi bintu kuko wazicuza ubuzima bwawe bwose

Nov 20,2021

Musore na we mugabo menya ibyo utagomba kwingingira igitsinagore kuko ushobora kuzicuza ubuzima bwawe bwose.

 

. Ibyo ugomba kwirinda mu rukundo kugirango utazicuza

. Uzirinde kwingingira umukobwa ukunda kugukorera ibi bintu

 

1. Kumwingingira ko mubana

Muri rusange abakobwa bose bakunda ubukwe,niba umubwira ibijyanye n’ubukwe akagutera utwatsi wikomeza kubimusaba cyangwa ngo ubimwingingire kuko ashobora kuba adashaka kubana nawe.Iyo umukobwa akeneye ko mubana niwe akenshi ubikwisabira.

2. Kugumana nawe

Kwingingira umukobwa kugumana ni ibintu utakabaye unitaho rwose, Kuko niyo wabimuhata akabyemera ntabwo mukomeza kubana nkuko mwari mubanye mbere, Iyo umukobwa afashe umwanzuro wo kukureka akagenda burya biba bisobanuye ko nta byiyumviro akigufitiye. Menya ko kumwingingira kugumana nawe biza kugaragara nko kumuhatiriza kandi urukundo rudahatirizwa.

 

IZINDI NKURU:

. Abasore: Rekeraho guhangayika kuko uyu mukobwa aragukunda kandi yakwimariyemo ndetse ntaho ateze kujya kuko agukunda n'umutima we wose. Dore ibimenyetso

. Mugabo, niba wifuza kwitwara neza mu gitanda kandi ugahora wirahirwa n'umugore wawe dore ibintu 5 ugomba kuzinukwa

. Abakobwa: Irinde ko umusore agukora kuri ibi bice niba utifuza kuryamana na we bitabaye ibyo ntuzamucika

. Namaze imyaka myinshi nca mama inyuma. Njye na papa twabikoraga mama adahari cyangwa amaze gusinzira - UBUHAMYA BWA FATIMA

 

3. Kwitabwaho

Ntuzigere wingingira umukobwa kukwitaha ibyo bita “Attention” mu ndimi z’amahanga. Igihe ubikoze nubundi bizagusaba guhora ubikora umunsi ku wundi kuko niko abakobwa bameze. Gusa amaherezo bikugaragaza nk’umusazi imbere ye ndetse nk’uciriritse, Umukobwa ugukunda ntabwo ashobora kukwima umwanya we ndetse abikora utanabimusabye.

4. Urukundo

Ni byo koko Urukundo rushobora kuba impumyi nkuko bikunze kuvugwa, Ariko burya ni wowe ugomba kwikunda kurusha uko wakunda abandi, Niba wikunda rero ugomba kugira imipaka mu bikorwa byawe bityo ugahora wirinda icyababaza umutima wawe, Niba usabye umukobwa urukundo ukabona ntibimurimo bireke wihatiriza kuko si uko atarugira ahubwo nyine ubwo ntaba akwiyumvamo. Rero ibyiza ni ugushaka abandi cyangwa se ugashaka uko watsindira umutima we mu bindi bikorwa, Kuko ukomeje guhatiriza bishobora kurangira wisebeje cyane.