Urukundo rw'umunyamakurukazi wa Flash FM n'umukobwa mugenzi we rukomeje kuvugisha benshi - AMAFOTO

Urukundo rw'umunyamakurukazi wa Flash FM n'umukobwa mugenzi we rukomeje kuvugisha benshi - AMAFOTO

Nov 20,2021

Miss Albina Sydney Kirenga wamenyekanye nyuma yo kuba Miss Popular Elegance Rwanda 2016, akaba kandi ari n’umunyamakuru wa Flash Tv hano mu Rwanda aho akora ikiganiro cyitwa Hype buri wa Gatanu no kuwa gatandatu guhera saa tatu z’ijoro, kuri ubu aravugwa mu rukundo n’undi mukobwa mugenzi we.

 

Mu kiganiro Albina aheruka kugirana n’umunyamakurukazi Tidjara Kabendera , yatangajeko afite umukunzi gusa ntiyahishura uwo ariwe .Nyuma yaho gato hakaba harasakaye amafoto atandukanaye yuyu mukobwa ari kugirana ibihe byiza n’umukobwa mugenzi we bivagwa ko ariwe bari murukundo nubwo Albina ntakintu arabitangazaho.

Mu mafoto yagiye hanze agaragaza Albina Sydney yahuje urugwiro n’uyu mukobwa bari mubihe byiza bitandukanye ndetse hamwe, nawe banagaragaza ibimenyetso by’abakundana.

Src:  Umuryango