Umunyeshurikazi wari mu kizamini yahatiwe kwituma mu ishuri ubwo yari akubwe kugirango adakopera

Umunyeshurikazi wari mu kizamini yahatiwe kwituma mu ishuri ubwo yari akubwe kugirango adakopera

Nov 20,2021

Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru itangaje y'umwarimu wari uhagarariye ikizamini maze asaba umunyeshuri w'umukobwa wari ufite ikibazo cyo kujya mu bwiherero amusaba kwituma mu ishuri ryakorerwagamo ikizami ngo atajya gukopera.

. Umunyeshuri yitumye mu ishuri bitewe na mwarimu

. Mwarimu yimye umwana uruhushya rwo kujya ku bwiherero ngo adakopera birangira yitumye mu ishuri

. Imyitwarire y'umwarimu wimye umwana uruhushya akamutegeka kwituma mu ishuri yagawe na benshi

 

Umukandida wa BECE w’abakobwa wakoraga ikizamini mu kigo cy’ibizamini cya Mankessim Senior High School mu karere ko hagati yahatiwe kwituma imbere y'abanyeshuri ubwo yari akubwe ashaka kujya mu bwiherero.

Boagyan umunyamakuru muri iki gihugu avuga ko umunyeshuri yumvise amerewe nabi mbere yikizamini. Raporo zerekana ko yari ku miti kandi bamwe mu barimu be bari bazi uko umunyeshuri ameze,ko arwaye.

N'ubwo uyu mwana yasabye ko bamafasha kujya mu bwiherero, uwari ugagarariye ikizamini yarabyirengagije maze ashimangira ko umunyeshuri agumaho kugira ngo arangize ikizamini cye bituma yituma mu ishuri.

Umunyeshuri yahatiwe kwandika ikizamini afite umwanda kugeza igihe abarimu bamwe barakaye barahurura.

Bahise bamujyana mu icumbi ry'abakobwa kugira ngo ahindure imyenda nyuma yuko bamwe muri bagenzi be bari batangiye kunukirwa.

Bamwe mu barimu bavuganye na Boagyan bagaragaje ko batishimiye imyitwarire y'abarimu bamuciraho iteka ndetse banamuzomereye ko yiyanduje imbere y'abandi banyeshuri.